Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yatangije ibigo bishya bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020 Polisi y'u Rwanda yafunguye ku mugaragaro ibigo bishya bitatu bizajya bisuzumirwamo ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Mu Ntara y'Amajyepfo ikigo cyafunguwe giherereye mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyaruguru ikigo kiri mu Karere ka Musanze naho mu Ntara y'Iburasirazuba iki kigo  giherereye mu Karere ka Rwamagana. Ibi bigo bije kunganira ikigo cyari gisanzwe mu Mujyi wa Kigali, ibi bigo bishya Polisi y'u Rwanda yabitangije mu rwego rwo kurushaho kwegereza serivisi abatunze ibinyabiziga.

Mu Ntara y’ Amajyepfo umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikigo kizajya gisuzumirwamo ubuziranenge bw’ibinyabiziga wayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. 

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Afungura ku mugaragaro iki kigo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wahaye abaturage b’Intara y’Amajyepfo iki kigo ndetse n’ibindi nka cyo byubatswe mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’ Iburasirazuba.

Yagize ati “Ibi bigo byose twatashye uyu munsi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yari yarabyemereye abaturage. Icya hano mu Majyepfo yakibemereye igihe yasuraga iyi Ntara tariki ya 25 Gashyantare 2019 ubuyobozi bwa Polisi nibwo bwatangiye kubyubaka, burabikurikirana none uyu munsi tukaba tubitashye.’’ 

Minisitiri Busingye yavuze ko uko ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’Abanyarwanda bikomeza kuzamuka ari nako umubare w’abatunze ibinyabiziga wiyongera. Bityo ibigo nk'ibi bikaba biziye igihe ndetse abakenera serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga zabegerejwe.

Minisitiri Busingye yasoje asaba abatunze ibinyabiziga kugira umuco wo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo batarinze kubyibutswa na Polisi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Yagize ati “Dukwiye kwiyemeza ko n'iyo amategeko yaba atariho, na Polisi itabigenzura, umuntu wese ufite ikinyabiziga afite inyungu bwite mu gusuzumisha icyo kinyabiziga. Utabikora aba ashyira ubuzima bwe, ubw’abandi n’umutekano wo mu muhanda mu kaga kandi ntakimubujije kubyirinda. Nitwumva rero ko ibihano byo kudasuzumisha bikomeye cyangwa bizamurwa tujye twumva impamvu yabyo.  Byongeye tujye twumva ko ari twe twikururira ibyo bihano’’ 

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye abitabiriye uyu mu hango wo gufungura ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse agaruka ku nshingano z'ingenzi z'ibi bigo byafunguwe.

Yagize ati “Inshingano eshatu z’ingenzi z’ibi bigo ni ugutanga umusanzu mu gukumira impanuka z’ibinyabiziga, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no gutanga ubujyanama bukenewe kubafite ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge.’’

IGP Dan Munyuza yavuze ko kubaka ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Ntara ari bumwe mu buryo bwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi za Polisi ndetse no korohereza abatunze ibinyabiziga.

Gufungura ku mugaragaro ikigo gishya gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Karere Huye.

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha bya ruswa bikunda kugaragara mu bakenera izi serivisi, gusaba no kwishyura serivisi zo gusuzumisha ikinyabiziga bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bigatwara igihe gito.

Muri gahunda yo kurushaho kwegereza abaturage serivisi za Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi y’ u Rwanda iteganya kubaka ikindi kigo nk’iki mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda asoza ijambo rye yashimiye abaturage uruhare badahwema kugira mu kwicungira umutekano abashishikariza kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa cyane cyane bikorwa n’abiyita abakomisiyoneri bakorana na bamwe mu bapolisi bagashuka abaturarwanda babizeza kubahesha serivisi zihuse bagamije indonke na ruswa.

Gufungura ku mugaragaro ikigo gishya gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Karere Huye.

Mu Ntara y'Amajyaruguru umuhango wo gufungura ikigo kizajya gisuzumirwamo  ubuziranenge bw'ibinyabiziga wabereye mu Karere ka Musanze ari naho iki kigo giherereye. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, yari kumwe n'umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye.  

Minisitiri Dr. Mujawamariya yavuze ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Karere ka Musanze kiziye igihe kandi Politiki y’igihugu ifite inshingano yo kwegereza serivisi nkenerwa mu baturarwanda.Yakomeje avuga ko iki kigo kimwe n'ibindi byafunguwe mu zindi Ntara bizafasha gahunda ya Leta yo kurengera ibidukikije kubera ko bizajya byunganira igisanzwe mu Mujyi wa Kigali mu kugaragaza ibinyabiziga bisohora umwuka uhumanya ikirere kugira ngo bikumirwe.

Gufungura ku mugaragaro ikigo gishya gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Karere Musanze.

Mu Ntara y’ Iburasirazuba umuhango wabereye mu Karere Ka Rwamagana, witabiriwe n’umuyobozi w'iyi Ntara, Fred Mufulukye, yari kumwe n'umuyobozi wungirije muri Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n'abakozi, DIGP/AP Juvenal Marizamunda.

Imirimo yo kubaka ibi bigo uko ari 3 yatwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari eshatu, byubatswe mu gihe kitageze ku myaka ibiri. Buri kigo gifite ubushobozi bwo gusuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga 200 ku munsi, ni mu gihe ikigo gisanzwe  mu Mujyi wa Kigali gifite ubushobozi bwo gusuzuma ibinyabiziga 500 ku munsi. 

Gufungura ku mugaragaro ikigo gishya gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu Karere Rwamagana.

Imibare igaragaza ko mu mezi icumi y’uyu mwaka wa 2020 mu gihugu cyose habaye impanuka zo mu muhanda zikomeye 3,352 zahitanye ubuzima bw’abantu 562 naho 2,077 barakomereka. Zimwe mu mpamvu zitera impanuka usanga zifitanye isano no kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge, umuvuduko ukabije, amakamyo abura feri, uburangare n’imiyoborere mibi y’abatwara ibinyabiziga, kunyuranaho nabi ndetse no kutubahiriza ibyapa.

Mu ngamba zinyuranye za Polisi mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga biri ku isonga kuko binafasha igihugu gusuzuma ingano y’imodoka zisohora ibyuka bihumanya ibidukikije n’ikirere muri rusange.