Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKEY’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERUDUSOJE

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia n’intumwa ayoboye basuye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Uru uruzinduko ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi zombi mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe mu kubungabunga umutekano w’abaturage. Inkuru irambuye

Intumwa ya LONI yashimye abapolisi b’u Rwanda uko bitwaye muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo Madamu Unaisi Lutu Vuniwaqa yashimye akazi keza kakozwe  n’abapolisi b’u Rwanda bagiye gusimburwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Inkuru irambuye

COVID-19: CP Kabera yagarutse ku isubukurwa ry’amashuri no ku mutekano wo mu muhanda

Mu kiganiro cyatambutse kuri televisiyo y’u Rwanda (Waramutse Rwanda), ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yijeje abanyeshuri ko Polisi yiteguye kubafasha nk’uko bisanzwe igihe bazaba basubukuye amashuri. Yabasabye kuzubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 igihe bazaba bajya ku mashuri ndetse n’igihe bazaba bageze yo. Abatwara ibinyabiziga basabwe gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane muri ibi bihe by’isubukurwa ry’amashuri. Inkuru irambuye

Polisi yerekanye abafatanwe magendu n’amavuta atemewe bagerageza guha ruswa abapolisi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bafashe  Mizero Eric, Sinumvayabo Louise na Kamariza Jesca. Babafatanye amavuta ya magendu n’andi atemewe mu Rwanda, amavuta azwi ku izina rya mukorogo yangiza uruhu. Ubwo abapolisi bari bamaze kubafata bashatse gutanga ruswa ingana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Inkuru irambuye

Abakinnyi b'amakipe ya Polisi bakina umupira w'amaguru basuzumwe COVID-19

Mu gihe habura igihe gito ngo shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere itangire, Polisi y'u Rwanda yatangiye gutegura abakinnyi bayo. Iyi myiteguro yatangiye hasuzumwa abakinnyi b'ikipe ya Police FC (ikina mu cyiciro cya Mbere) na Interfoce FC, ikipe y'abato ikina mu cyiciro cya Kabiri. Inkuru irambuye  

Polisi yerekanye abiyitaga abapolisi bagakora perimi mpimbano

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 ukwakira polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane bakurikiranweho gukora impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga.  Abafashwe ni Bora Adam w’imyaka 25, Kalinijabo Francois w’imyaka 36, Murenzi Hamdun w’imyaka 45 na Uzamukunda Philomene ufite imyaka 45 (uyu yiyitaga umupolisikazi ufite ipeti rya CIP).Inkuru irambuye 

Rubavu: Polisi yafashe uwamburaga abaturage yifashishije igiti gifite ishusho nk'iy'imbunda

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe uwitwa Sibomana Joseph w'imyaka 25, yamburaga abaturage amafaranga yifashishije igiti yabaje agiha ishusho imeze nk'imbunda. Yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi ari naho yamburiraga abaturage, ubusanzwe Sibomana avuka mu murenge wa Kanama mu kagari ka Musabike mu mudugudu wa Nyakibande mu karere ka Rubavu.Inkuru irambuye

Rutsiro: Abakekwaho gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu bafatanwe amafaranga y’amiganano

Muri iki cyumweru dusoza tariki ya 22 ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Murunda yafashe Ndayambaje w’imyaka 26 na Munyakinyaga Samuel w’imyaka 33, bombi bafatanwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 42,000 y’amiganano. Zari inoti z’igihumbi n’iz'ibihumbi bibiri, aba bagabo baranakekwaho gucuruza amabuye y’agaciro bitemewe n'amategeko ari nabwo buryo babonye aya mafaranga y’amiganano. Inkuru irambuye