Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Intumwa ya LONI yashimye abapolisi b’u Rwanda uko bitwaye muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo Madamu Unaisi Lutu Vuniwaqa yashimye akazi keza kakozwe  n’abapolisi b’u Rwanda bagiye gusimburwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Yabibuvuze kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira ubwo yari mu mujyi wa Juba mu muhango wo gutanga seritifika (Certificate) y’ishimwe  ku bapolisi b’u Rwanda basoje ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’epfo. Ku ruhande rw’abapolisi b’u Rwanda hari umuyobozi wa rimwe mu itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda basoje ubutumwa bwabo bwo kubungabunga  amahoro muri iki gihugu(FPU-2), Assistant Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo. 

Seritifika  yari yanditseho amagambo agira ati  “Nk’umuyobozi w’itsinda(RWAFPU-2) turashima serivisi zanyu, umurava n’umusanzu  ntagereranywa mwahaye umuryango w’abibumbye hano mu murwa mukuru mukuru wa Sudani y’Epfo(Juba).  

Madamu Unaisi Lutu Vuniwaqa na Assistant Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo.

Hari kandi na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni uyoboye irindi tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda nabo bitegura gusimburwa(FPU-3), akaba yahawe ibaruwa y’ishimwe. 

SSP Urujeni nawe yahawe ibaruwa y’ishimwe kubera ukuntu yabaye intangarugero muri serivisi z’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’epfo nk’uwari umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari mu murwa mukuru wa Juba(RWAFPU-3).

Iyi baruwa igira iti   “Yagaragaje ikinyuranyo n’ubwitange muri ubu butumwa, yanagaragaje ubushishozi, ubunyamwuga ndetse n’ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru. Turishimira umusanzu we mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’epfo.”  

Ubwo yatangaga seritifika, Madamu Vuniwaqa yavuze ko amatsinda abiri ya Polisi y’u Rwanda(FPU-2 na FPU-3 bakoze mu bihe bigoranye cyane by’icyorezo cya COVID-19. Ibintu byabasabaga kugira ibyo bahindura mu nshingano zabo zo kurinda umutekano w’abaturage b’abasivili. 

Madamu Unaisi Lutu Vuniwaqa na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni. 

Ubwo  yashyikirizaga SSP Urujeni ibaruwa y’ishimwe, Madmu  Vaniwaqa yavuze ko muri Kamena ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari ku rwego rwo hejuru abapolisi b’u Rwanda FPU-3 batabaye vuba bagarura ituze mu baturage bari basagariwe n’abagizi ba nabi.  

Yagize ati  “Twashimishijwe n’ubunyamwuga bwanyu ndetse n’imbaraga mwakoresheje ubwo hari habaye imvururu i Juba kubera iyo mpamvu tubahaye ibaruwa y’ishimwe.”   

U Rwanda rufite amatsinda 6 y’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  muri Sudani y’Epfo no mu gihugu cya Santarafurika(CAR), muri buri gihugu hagiye hari amatsinda 3. Kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa Kabiri mu gutanga umusanzu wo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi aho rufite abapolisi barenga 1000.