Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Polisi yerekanye abafatanwe magendu n’amavuta atemewe bagerageza guha ruswa abapolisi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bafashe  Mizero Eric, Sinumvayabo Louise na Kamariza Jesca. Babafatanye amavuta ya magendu n’andi atemewe mu Rwanda, amavuta azwi ku izina rya mukorogo yangiza uruhu. Ubwo abapolisi bari bamaze kubafata bashatse gutanga ruswa ingana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Bafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. 

Mizero Eric wari nyiri ibicuruzwa yavuze ko  ayo mavuta yari afite agaciro kangana na miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda. Yiyemereye ko akimara gufatwa n’abapolisi yabemereye ruswa ingana na miliyoni imwe mu mafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati  “Nabyutse mu gitondo njya ku kazi aho ncururiza  mpageze mbona hinjiye abantu bambwira ko ari abapolisi. Bansabye kureba amvuta ncuruza mbereka amavuta ya mukorogo nari mfite aho, bansabye kubajyana mu bubiko(Stock), basanzemo andi afite agaciro ka miliyoni 4 (Magendu na mukorogo).”

Mizero avuga ko bageze mu bubiko (Stock) yasabye abapolisi ko bumvikana akabaha miliyoni imwe ariko akaba yari afite amafaranga ibihumbi 850 ari nayo yahise abaha.

Ati “Twageze muri dépot mbasaba ko twumvikana nkabaha miliyoni imwe ariko nari mfite ibihumbi 850 mba aribyo mpita mbaha. Ndabisabira imbabazi kuba nagerageje gutanga ruswa maze gufatanwa amavuta ya magendu ndetse na mukorogo itemewe mu Rwanda.”

Sinumvayabo Louise wafatanwe na Mizero yemeye ko ariwe wajyaga amuzanira ayo mavuta ya mukorogo ariko yanze kuvuga aho yayakuraga n’uko yayinjizaga mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu uko ari batatu bakoze ibyaha bitandukanye aribyo gucuruza magendu, gucuruza amavuta atemewe (mukorogo) ndetse no gutanga ruswa.

Yagize ati “Bariya bantu bafatanwe magendu, magendu ntabwo yemewe kuko imunga ubukungu bw’igihugu. Mu Rwanda ariya mavuta ya mukorogo ntabwo yemewe kuko yangiza uruhu rw’abayakoresha, abakiyacuruza barimo gukora ibyaha bikomeye cyane. Ikiyongereyeho bashatse guha ruswa abapolisi babafashe.”

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko ibintu birimo ibinyabutabire nka Mercury na Hydroquinone bishobora kwangiza cyangwa kugabanya ubushobozi  bw'uruhu mu kurwanya mikorobe zinjira mu mubiri bikaba byateza indwara zikomeye nk'impyiko ndetse na kanseri.

CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko bagomba kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko imunga ubukungu bw’igihugu ndetse n’ababifatiwemo bagahomba.

Ati  “Ni kenshi dukangurira abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kubera y'uko magendu imunga ubukungu bw’igihugu. Usibye n’igihugu nabo ubwabo iyo bafashwe barahomba kandi baranafungwa, aba bantu bakora ubucuruzi bwa magendu bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bitewe n’uko bagenda hatabona kandi bakanyura mu nzira zitazwi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage batanga amakuru, asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru kugira ngo harwanywe ubucuruzi butemewe ndetse n’ibindi byaha. Yagaragaje ko n’abatarafatwa bazafatwa biturutse ku mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda iyo bifashwe birangizwa. Ni mugihe ingingo ya 199 yo mu mategeko agenga  umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.