Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bambwitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda  bagera ku 159 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira bambitswe imidari y’ishimwe bitewe n’uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kubungabunga amahoro  kandi bakabikora kinyamwuga. Ni imidari bambitswe n’intumwa  z’umuryango w’abibumbye ziri muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.

Umuhango wo kwambikwa iyi midari wabereye mu kigo kibamo abapolisi b’u Rwanda mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba. Uyu muhango wayobowe n’uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo , Madamu  Unaisi Lutu Vaniwaqa.

Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, hari kandi bamwe mu bayobozi muri guverinoma ya Sudani y’Epfo n’abandi bayobozi mu muryango w’abibumbye. Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari k'umurava n’ubwitange bibaranga mu kubungabunga amahoro.

Unaisi Lutu Vaniwaqa yashimye ibikorwa  by’abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo ariko cyane uruhare rwabo ku baturage ba Sudani y’Epfo. 

Yagize ati   “Ndifuza kugeza ubutumwa mfite kuri  Leta y’u Rwanda nyishimira byimazeyo  uruhare rwayo  n’ubushake igaragaza mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye bigamije kubungabunga  amahoro ku Isi. u  Rwanda ruza ku mwanya wa Gatatu mu bihugu bitanga umusanzu ukomeye mu muryango w’abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Kandi ndizera ko buri munyarwanda yishimira aka gahigo.”

Yakomeje avuga ko imidari yatanzwe ari ikimenyetso cy’umurava n’ubushake byaranze abayambitswe mu gihe bari mu bikorwa byabo bya buri munsi muri ubu butumwa. Yabashimiye uburyo baranzwe no kudacika intege bagakomeza kugaragaza imbaraga igihe bamaze mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo ariko cyane cyane mu murwa mukuru wa Juba. 

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo (RWAFPU-3) bagizwe n’abagore 80, Unaisi Lutu Vaniwaqa yavuze ko ari umwihariko kandi ko impano ikomeye nk’abagore kuba biyemeza gufatanya n’abagabo ariko cyane cyane nk’abagore uruhare rwabo k'umuryango uhuza  abagore  bakora imirimo y’umutekano mu muryango w’abibumbye. 

Mu minsi ishize umuryango uhuza abagore bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bakoze umuhango wo gusezeraho abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

INKURU BIJYANYE

Unaisi Lutu Vaniwaqa yavuze ko ubunararibonye bwabo bukwiye gutera umurava abandi bagore bagenzi babo bazasanga mu gihugu cyabo nabo bakaba ba ambasaderi b’amahoro.

Yashimiye abapolisi  bambitswe imidari ubufatanye bwabaranze no gukorera hamwe nk’ikipe no kubahana ari nabyo byabafashije gusohoza neza inshingano zabo barimo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo.  

Madamu  Vaniwaqa  yabasabye gukomeza  kutadohoka mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsinda, yakomeje abasaba gukomeza umurava wabo wo gufasha abaturage ba Sudani y’Epfo by’umwihariko gufasha abanyantege nke m"ubunyangamugayo no kubaha.

Yavuze ko icyorezo cya Koronavirusi cyahinduye ibintu byose ariko nticyahindura ibikowa bakoraga.

Ati  “Koronavirusi yahinduye ibintu byose ariko nticyahinduye serivisi mwagezaga ku baturage, mwese mwaranzwe no kwitanga mutizigamye uko mwari mugize iri tsinda ryanyu RWAFPU-3.   Mu by’ukuri uko turi hano haba  umuntu ku giti cye cyangwa twese hamwe dufite inshingano zo gukomeza  kubaha  no  kurangwa n’ubunyangamugayo ku baturage dushinzwe kurinda muri iki gihugu.”

Yakomeje avuga ko  abantu bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bagomba kurangwa n’ukuri n’ubunyamwuga mu mirimo bakora ya buri munsi kandi bikaba uruhererekane no ku bandi bagiye kubasimbura mu gihe cya vuba.

Mu ijambo rya Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU-3 yashimiye ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo ndetse n’umuryango w’abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro harimo abaturuka mu  bindi bihugu uburyo babafashije bagakorana neza.

Yashimiye abapolisi abereye umuyobozi uburyo baranzwe no gukora cyane, gukora kinyamwuga, ikinyabupfura ndetse no gukomeza umurava wo gusoza ubutumwa barimo. Yavuze ko imidari bambitswe ibatera umurava wo gukomeza kuzuza inshingano bafite  mu rwego rwo kugarura amahoro arambye mu bavandimwe bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Yagize ati  “Uyu munsi ufite ikindi uvuze mu byo twashoboye kugeraho muri serivisi za kimuntu, ubu tumaze amezi arenga 15 dukora cyane ndetse no mu bihe bigoye ariko twashoboye kuzuza inshingano zacu.” 

SSP Urujeni  yashimiye abafatanyabikorwa babafashije kuzuza inshingano bigatuma n’akazi bari bafite kaborohera. Yabatuye iyo midari yose bahawe. Yavuze ko muri uko gukorera hamwe nk’ikipe bashoboye kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19  kandi bakomeza gusohoza ishingano zabo.

Uyu muhango wo kwambika imidari y’ishimwe ku bapolisi barimo gusoza ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo byahuriranye n’igikorwa cyo gusimburana ku bapolisi  bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda nabo bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (RWAFPU-2). 

Abapolisi bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Carlos Kabayiza kuri uyu wa Gatanu  bagiye gusimbura bagenzi babo nabo bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira. Abasimbuwe bari bamaze amezi 18 muri kiriya gihugu cya Sudani y’Epfo  

Abagarutse mu Rwanda bakiriwe ku kibunga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, bakirwa na Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.

CP Kabera yashimye ubutwari n’umurava byaranze itsinda ry’abapolisi  bagarutse mu gihugu cyabo kabone n’ubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye zatewe n’icyorezo cya COVID-19. Yavuze ko nk’uko bisanzwe aba bapolisi bagombaga kumara umwaka umwe muri buriya butumwa ariko bitewe n’icyorezo cya COVID-19 byatumye bamarayo amezi 18. Yabashimiye ukwihangana byabaranze mu mirimo yabo n’ubwo bari mu bihe bikomeye.