Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOT0]: Abapolisi b’u Rwanda 141 bakubutse mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo nyuma yo gusimburwa na bagenzi babo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira  nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 141 bari bamaze amezi 18 mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga  amahoro muri Sudani y’Epfo bageze mu Rwanda. Basimbuwe na bagezi babo 176 nabo bagiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Aba bapolisi batinze gusimburana kubera icyorezo cya COVID-19, bikaba byaratumye barenzaho amezi 6 ku mezi 12 ubundi baba bagomba kumarayo bagasimburana. Umuhango wo kwakira abapolisi bagarutse mu Rwanda wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi  bakuru muri Polisi bari bayobowe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissinoner of  Police (CP) John Bosco kabera.

Uku gusimburana kw’abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro birimo gukorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Abapolisi bose bari bambaye udupfukamunwa ndetse bari bambaye uturindantoki (Gloves). 

Ubwo  bururukaga mu ndege bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali babanzaga gukandagiza amaguru yombi mu ibase irimo amazi arimo umuti wica Koronavirusi. Nyuma yaho bahise bajya  gukuramo udupfukamunwa ndetse n’uturindantoki bahabwa ibindi bishya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko abapolisi bagarutse  bagiye gushyirwa mu kato kandi banapimwe n’inzego z’ubuzima, byose biri muri gahunda yo gukomeza kwirinda Koronavirusi.

Yagize ati “Iriya base bakandagiragamo yarimo umuti wica Koronavirusi, turiya turindantoki (Gloves) bari bambaye ndetse n’udupfukamunwa bahise babikuramo bakiri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bahabwa ibindi bishya hanyuma bajyanwe mu kato. Ibi byose birakorwa mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Ni mu gihe abagiye gusimbura abaje nabo babanje gupimwa COVID-19, bamara iminsi 14 mu kato mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi kiri mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari). Nyuma bahabwa icyemezo (Certificate) kigaragaza ko nta n’umwe wanduye COVID-19 mbere y’uko bagenda. 

CP Kabera yavuze ko n’ubwo abapolisi bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro bagomba kumenya ko no kwirinda Koronavirusi biri mu nshingano zabo.

Ati  “Aba bapolisi bagiye bari bamaze amezi 6 bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nk’abandi baturarwanda bose. Ni muri urwo rwego bagomba kumenya ko aho bagiye bazakomeza kubahiriza ayo mabwiriza, bakambara agapfukamunwa aho bari hose, kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune, guhana intera hagati y’umuntu n’undi mbese bakirinda ikintu cyatuma bandura, bagiye amahoro kandi turifuza ko bazagaruka ayandi.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko abapolisi bagiye babizi neza ko bagiye icyorezo kigihari, yabibukije ko bafite inshingano zikomeye zo gukora neza akazi bagiyemo ariko banirinda icyorezo cya COVID-19. Kandi barabihuguriwe igihe kinini nta mbogamizi bazahura nazo.

Kuri uyu wa Kane nibwo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi 176 basimbuye  abagarutse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira.

INKURU BIJYANYE

Muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo hari abapolisi b’u Rwanda barenga 500 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, bagabanyije mu matsinda atatu.