Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Uruhare rwa buri muturarwanda niwo muti nyawo w’icyorezo cya COVID-19

Ubukangurambaga n’izindi nyigisho ku cyorezo cya COVID-19  no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo  byagize uruhare runini  mu korohereza Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo  mu buryo buboneye.

Ibi ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira cyari kirimo minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Anastase Shyaka , Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’ubucuruzi Soraya Hakuziyaremye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.

Ni ikiganiro cyari kigamije kugaragaza ishusho rusange y’uko icyorezo gihagaze nyuma y’amezi atandatu kigaragaye mu Rwanda ndetse n’ikomorerwa rya bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi. Iyi  nama yabereye muri Kigali Convention Center (KCC).

Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko n’ubwo hakigaragara ubwandu bushya bwa COVID-19, icyorezo ubwacyo ntikigikanganye nk’uko imibare ya buri munsi itangwa n’inzego z’ubuzima ibigaragaza. Ariko yavuze ko nta kwirara kuko icyorezo kigihari ntaho cyagiye ndetse ko abantu bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza uko atangwa n’inzego z’ubuzima.

Yavuze ko COVID-19 yagaragaye bwa mbere mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020, kugeza ubu abantu barenga 4800 barayanduye, abarenga 3600  bamaze gukira basubiye mu mirimo yabo n’ubwo abantu 29 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Yagize ati  “Nubwo hagati ya Kanama na Nzeri hagiye hagaragara  imibare myinshi y’abanduye COVID-19 kubera abacuruzi bari mu masoko ya Kigali City Market no kwa Mutangana, ubu turimo kubona  igabanuka ry’ubwandu bushya. Byose byaturutse ku bukangurambaga ndetse no kwigisha abaturage cyane.”

Minisitiri Ngamije yakomeje avuga ko mu byumweru bibiri bishize muri Nzeri  hafashwe ibipimo  mu buryo butunguranye ku bantu ibihumbi bibiri, bapimwe mu mihanda  ihuza umujyi wa Kigali n’izindi ntara, abantu babiri gusa nibo basanganywe ubwandu bwa COVID-19. Yanakomeje avuga ko kuba harongerewe laboratwari zipima ubwandu bwa COVID-19 no gukurikiranira abarwaye mu ngo zabo nabyo byagize uruhare rukomeye ku gisubizo cyo kurwanya icyorezo. Abantu bagera ku 1000 bari bafite ubwandu bakurikiranirwaga mu ngo zabo kugeza ubu abarenga 600 bamaze gukira.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Anastase Shyaka yavuze ko  mu cyumweru gishize abantu barengaga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi bagabanutseho 25% ugereranyije no mu cyumweru cyakibanjirije. Yakomeje avuga ko byose byaturutse ku mikoranire y’inzego zitandukanye zirimo inzego z’ibanze, inzego z’ubuzima ndetse n’iz’umutekano bakoreye hamwe bagahanahana amakuru ku bantu barenga ku mabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.

Minisitiri Shyaka yavuze ko  hirya no hino mu gihugu mu masoko manini arenga 130 hashyizwe aho gukarabira mu ntoki , anashimira komite zatowe muri ayo masoko ndetse n’uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake. Yasabye abantu kudatinya ibihano  ahubwo abasaba gutinya virusi bubahiriza amabwiriza y’ubuzima bahabwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyubahirizwa ry’amabwiriza ryagezweho ku bufatanye n’izindi nzego binyuze mu guhindura imyitwarire y’abantu, mu bukangurambaga bwakozwe muri aya mezi atandatu atambutse.

Yagize ati  “Iyo biza kuba  ari amahugurwa asanzwe  ubu twari kuba tugeze mu cyiciro cyo gutanga impamyabushobozi ku bitabiriye amahugurwa. Bivuze ko kugeza ubu nta muntu wakagombye kuba ahanirwa kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

CP Kabera yakomeje avuga ko nta muntu wakabaye agaragara atambaye neza agapfukamunwa, intera hagati y’umuntu n’undi byakabaye byarabaye umuco, 50% mu bagenzi bagenda mu modoka za rusange byakabaye byubahirizwa, gukaraba mu ntoki  n’amazi meza n’isabune  ndetse no kubahiriza amasaha y’ingendo za nijoro  byakabaye byarabaye ihame mu baturarwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko umubare munini w’abaturarwanda bubahiriza amabwiriza, cyakora  haracyagaragara bamwe mu bantu batayubahiriza uko bisabwa. Haracyagaragara abatubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi, abatambara neza udupfukamunwa cyane cyane mu byaro, bamwe mu bashoferi batubahiriza amasaha y’ingendo za nijoro, umuvuduko ukabije ku binyabiziga  bikanateza impanuka .

CP Kabera yanagarutse ku makosa akorwa na  bamwe mu bacuruzi bafite ibikorwa by’ubucuruzi bwa resitora n’amahoteri aho bakoresha amayeri atandukanye baha abantu inzoga.

Ati   “Hari abantu bafata amasahane bakayasiga ibiryo nk’aho barimo kurya nyamara barimo kunywa inzoga, hari abaha abakiriya babo inzoga mu bikombe by’icyayi  cyangwa muri telemusi ndetse hari abahinduye  ingo zabo batahamo utubari, ariko ayo mayeri yose twarayamenye.”

CP Kabera yashimiye uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake aho bafashije Polisi mu igenzurwa ry’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.  Yavuze ko Polisi izakomeza gukorana nabo kugira ngo amabwiriza yo kurwanya COVID-19 abe umuco mu bantu. 

Umuvugizi wa Polisi yanavuze ko hatangiye gusubukurwa ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kuko byamaze kugaragara ko no muri ibi bihe bya COVID-19 habaye impanuka zigahitana abantu ndetse n’imitungo irahangirikira.

Yavuze ko raporo y’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yo kuva muri Werurwe kugeza muri Nzeri igaragaza ko habaye impanuka zo mu muhanda 678 , muri zo zaguyemo abantu 283, 395 barakomereka cyane. Izo mpanuka harimo izaturukaga ku muvuduko ukabije, uburangare bw’abashoferi, ndetse no kwica amategeko y’umuhanda.

Yagize ati  “Ntabwo twarwanya Koronavirusi hanyuma ngo tureke abaturarwanda bicwe n’impanuka, niyo mpamvu tuzahuza ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo ndetse na gahunda ya Gerayo Amahoro.”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi umuvugizi wa Polisi yabajijwe igiteganyijwe ku mashuri yigishaga abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga. CP Kabera yasobanuye ko hagiyeho urwego rwo kugenzura ko ba nyiri amashuri bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19  kugira ngo amashuri yabo akomorerwe.