Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rubavu: Polisi yafashe bamwe mu bakwirakwizaga urumogi mu baturage

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nzeri abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe  Niyontegereje Samuel w’imyaka 36 na  Nzayituriki Emmanuel w’imyaka 26. Bafatanwe ibiro 10 by’urumogi bacuruzaga mu baturage, bafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze mu kagari ka Kanyirabigogo, umudugudu wa Kabana.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage aho batanze amakuru.

Yagize ati  “Hari umuturage wari ufite amakuru ko Niyontegereje acuruza urumogi, yakoranye n’abapolisi bajya kwa  Niyontegereje bamusangana ibiro 10 by’urumogi. Abapolisi bamaze gufata Niyontegereje yababwiye ko urumogi aruhabwa na Nzayituriki.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Nzayituriki amaze gufatwa yemeye ko ariwe warumuhaye ndetse ko ariwe ujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akajya kuvanayo urumogi.

Ati “Twari dusanzwe dufite amakuru ko Nzayituriki ajya muri Congo kuvanayo ibicuruzwa bya magendu ibyo bakunze kwita gucoracora. Twari turabasha kumufatira mu cyuho ariko uru rumogi rutumye afatwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko abishora mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibindi byaha ko babireka kuko ku bufatanye n’abaturage bazajya bafatwa babihanirwe. Yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora bibateza imbere.

Ati  “Ruriya rumogi ruba ruje kwangiza urubyiruko rw’u Rwanda, niyo mpamvu ubu abaturage bahagurukiye gukorana na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ababikwirakwiza.”

Bariya bafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Muri uku kwezi kwa Nzeri nanone Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yari yafashe abandi bantu bakwirakwiza urumogi mu gihugu.

INKURU BIJYANYE

Rubavu: Abacuruzi b’urumogi bateshejwe barutwaye mu byuma bizimya umuriro

Rubavu: Mu bihe bitandukanye Polisi yafashe abakwirakwizaga urumogi mu baturage