Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Imodoka ya Polisi y’u Rwanda ya kontorole tekiniki yageze mu Ntara y’Iburasirazuba

Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeli 2013, imodoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho byo gupima ubuzima bw’ibinyabiziga yagejejwe  mu karere ka Kayonza. Iyo modoka ikaba  izapima ubuzima bw’ibinyabiziga byo mu Ntara y’ Iburasirazuba  hatarimo akarere ka Bugesera.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe  umutekano wo mu muhanda, Superintendent Jean Marie Vianney Ndunshabandi , avuga ko iryo genzura  rizakorerwa ibinyabiziga byo mu ntara y’iburasirazuba  bakaba bazakorera uturere twa Ngoma, Nyagatare, Kirehe, Kayonza, Rwamagana na Gatsibo.

Nkuko Superintendent Ndushabandi  yakomeje abivuga, yahamagariye abaturage bose batunze ibinyabiziga mu turere twavuzwe haruguru  gusuzumisha ibinyabiziga byabo kuko bibafasha kumenya uko bihagaze, ahari ikosa bakarikosora bitarateza impanuka cyangwa ngo bitware ubuzima bw’abantu n’ubwabo budasigaye, bigafasha kwirinda ibihano bitangwa ku makosa y’umuhanda mu gihe basanze ikinyabiziga cyawe nta genzura cyakorewe.

Yarangije  asaba abatunze ibinyabiziga kuza gupimisha imodoka zabo kuko iminsi bahawe nirangira, iyo modoka izajyanwa ahandi bityo abatazubahiriza igihe bahawe bakaba babihomberamo.

Iryo genzura rikaba ryabereye ku kibuga cya Paruwasi Mukarange ho mu karere ka Kayonza ,saa mbiri za mugitondo, hakazasuzumwa buri kinyabiziga kizitabira iyo gahunda; nayo ikazamara ibyumweru bibiri bivuze ko izarangira  tariki ya 06 Ukwakira 2013.