Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Minisitiri Busingye yashimiye abapolisi bagiye mu kiruhuko abifuriza ishya n’ihirwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezerera mu cyubahiro abapolisi 261 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo  abofisiye 147.

Ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, umuyobozi wungirije muri Polisi ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Juvenal Marizamunda, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Felix Namuhoranye ndetse n’abandi bofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo rye Commissioner of Police (Rtd) Faustin Ntirushwa wavuze mu izina ry’abapolisi bose bacyuye igihe yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuba barababaye hafi mu rugendo bari bamazemo imyaka myinshi bakorera igihugu.

CP (rtd) Ntirushwa yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku kinyabupfura, ubunyamwuga, ubunyangamugayo ndetse n’imibereho myiza bwabahaye.

Yavuze ko umuhango Polisi y’u Rwanda itegura wo gusezerera mu cyubahiro abageze mu izabukuru ari ikimenyetso cyiza cya gahunda z’igihugu ndetse n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda.

Ati “Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu butahwemye kutuyobora mu nzira zatumye dushobora kurangiza neza inshingano twari dushinzwe. Inzira zirimo kutwongera ubumenyi, kuduha ibikoresho nkenerwa bijyanye n’igihe, kuzamura imibereho myiza yacu n’iy‘imiryango yacu.”

CP (rtd) Ntirushwa yavuze ko abasezerewe bazakomeza kuba inyangamugayo baharanira ko ibyagezweho bitasubira inyuma kandi bakomeza guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda aho bazaba bari hose. Yavuze ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu bikorwa byose by’igihugu cyane cyane kubumbatira umutekano igihugu gifite.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye bagenzi be bakoranaga bakaba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Abashimira  ubwitange bwabaranze mu gihe bari bamaze bakorana muri Polisi y’u Rwanda.

Ygize ati “Twakoranye neza, mwaritanze bihangije, mwatanze imbaraga z’umubiri ndetse n’ibitekerezo. Abari bageze ku rwego rw’abofisiye bakuru mwakoze byinshi kuva cyera  mubohora igihugu.”

Commissioner of Police (rtd) Faustin Nturushwa wavuze mu izina ry’abapolisi bose bacyuye igihe.

IGP Munyuza yakomeje  yibutsa abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ko n’ubwo bakuyemo umwambaro w’akazi ariko bazakomeza gukorana bya hafi na Polisi kuko umutekano ari akazi gakorwa buri gihe waba uri mu mwambaro wa Leta cyangwa umwambaro usanzwe.  Yabibukije ko bakiri abayobozi kandi bagomba gutanga urugero rwiza mu baturage bagiyemo, bakarangwa n’ikinyabupfura ndetse no kubahiriza amategeko.

Ati   “Muracyari abayobozi, muracyafite ishusho ya Polisi mu baturage. Ndabasaba gukomeza gufasha abaturage mu bintu bitandukanye mu bagira inama ndetse n’abapolisi basigaye mu kazi mukazajya mubasangiza ubunararibonye mufite.”

Minisitiri Busingye yavuze ko umunsi nk’uyu uba ari uw’ amateka urebye ibyo banyuzemo bakaba bakiriho kugeza ubwo iguhugu kibashimira bakajya mu kiruhuko.

Yagize ati  “Kujya mu kiruhuko ni ishema n’ubwo hari abo binanira ntibabigereho,mwabaye intwari, mwakomeje indangagaciro za Polisi kandi igihugu kizakomeza gusigasira ibyo mwagezeho kandi namwe ntimuzemere ko hari ubyangiza mureba.”

Yabijeje ko bitangiye igihugu gishima kandi kizahora kibyibuka, abifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bagiyemo.

Yagize ati  “Mwabaye intwari, muri intwari mu kwihangana mwarabigaragaje, mwakomeye ku ndangagaciro z’igihugu n’iza Polisi y’igihugu, murabizi neza uko Polisi mwayinjiyemo imeze n’uko musize imeze umuntu rero yabyishimira.”

Minisitiri Busingye yasabye abakiri mu kazi gukomeza kwihangana nabo bakazagera ku munsi nk’uyu bagasezererwa mu cyubahiro kibakwiye.