Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

COVID-19: u Rwanda rwahaye UNMISS ibikoresho by’ubuvuzi

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19, u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena  rwahaye intumwa z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) ibikoresho byo kubafasha  guhangana na Koronavirusi.

Ku ruhande rw’ u Rwanda ibi bikoresho byatanzwe na Brig. Gen. Eugene Nkubito, umuyobozi w’ itsinda ry’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri i Juba muri Sudani y’Epfo.

Brig. Gen. Nkubito yavuze ko ibindi bikoresho bizaza mu kwezi gutaha ubwo hazaba hatangiye gusimburana kw’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

Yavuze ko Koronavirusi ari umwanzi wibasiye ikiremwa muntu ariyo mpamvu ubufatanye aribwo buryo bwonyine bwo gutsinda iki cyorezo.

Joan Segui Barber, umuyobozi w’ishami rishinzwe laboratwari ya UNMISS yashimiye u Rwanda ku nkunga yarwo, avuga ko ari inkunga ikomeye mu kuzamura ubushobozi bwo kurwanya COVID-19.

Yagize ati  “Ubundi iyo twashakaga gupima abantu byadusabaga gusaba ibikoresho ishami ry’umurango w’abibumbye ryita ku buzima ku kicaro cyaryo hano muri Sudani y’Epfo. Ibi bikoresho tubonye bigiye kutwongerera umuvuduko mu gupima abakozi.”

Leta ya Sudani y’epfo yashyizeho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo harimo gushyiraho amasaha ntarengwa yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo, guhagarika amashuri no  guhagarika imirimo itari ngombwa.

Twabibutsa ko muri iki cyumweru dusoza Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma abapolisi, abasirikare ndetse n’abagize urwego rw’imfungwa n’abagororwa  bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

INKURU BIJYANYE: