Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Musanze:28 basoje amasomo ahabwa abofisiye bakuru muri Polisi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena abapolisi bo ku rwego rw’abofisiye bakuru muri Polisi baturutse mu bihugu umunani byo ku mugabane wa Afurika basoje amasomo ajyane n’imiyoborere.  Ni amasomo bari bamazemo igihe kingana n’umwaka. Nk’uko bisanzwe aya masomo yatangirwaga  mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze (NPC).

Umuhango wo gusoza iki cyiciro cya munani wayobowe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye. Hari kandi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda,  IGP Dan Munyuza, umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe  abakozi n’imiyoborere,  DIGP Juvenal Marizamunda, umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton n’abandi  bayobozi batandukanye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Umuhango wabaye hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.  Abitabiriye amasomo baturutse mu bihugu nk’u Rwanda,  Botswana, Repubulika ya Santarafurika, Ethiopia, Namibia, Somalia, South Sudan na  Zimbabwe.

Mu gihe kingana n’umwaka bari bamaze biga, abanyeshuri bigishijwe amasomo asanzwe n’andi ajyanye n’umwuga bakora bahakura impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’amahoro ndetse  no kurwanya amakimbirane . Banahawe impamyabushobozi (certificate) mu bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi.  Amasomo yatanzwe ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda binyuze mu kigo cyayo gishinzwe gukemura amakimbirane ndetse na Kaminuza yo mu bwongereza yigisha ibijyanye n’umutekano (UK Bramshill College of Policing).

Minisitiri Busingye yavuze ko amasomo ahabwa abofisiye bakuru ari ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi, abashimira ubwitange  imbaraga n’imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cyose bari bamaze biga. Nubwo bagiye bahura n’imbogamizi zaturutse ku cyorezo cya COVID-19.

Yagize ati   “Amateka y’u Rwanda n’urugendo abanyarwanda bakoze mbere ya Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, igihe yabaga ndetse na nyuma yayo byaratwigishije cyane kurusha ikindi gihugu icyo aricyo cyose.  Byatwigishije ko amahoro, umutekano, ubutabera, imiyoborere myiza n’iterambere  bidatandukanywa  ko ahubwo kimwe cyunganira ikindi.”

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko nta gushidikanya ko iyo umuntu yahuguwe  ku mwuga we, uburenganzira bwa muntu kandi asanzwe akora mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, agahugurwa uburyo bw’imyoborere akabasha kumva neza  akamaro k’amahoro n’umutekano by’igihugu cye, akarere ndetse n’isi yose nta kabuza aba ari intambwe irambye mu guhuza ibihugu.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda  Prof. Philip Cotton.

Yakomeje agaragaza ko hari ibibazo bigenda biza bitari byiteguwe bigaturuka ahantu hatandukanye, ibyo bibazo bigasaba kubikemura neza hatirengagijwe ibindi bibazo bijyanye n’aho isi igeze ahakoreshwa ikoranabuhanga mu gukora ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka n’ibindi.

Minisitiri Busingye yavuze ko kugira ngo ucyemure neza ibyo bibazo byose bishingiye ku mutekano bisaba ubufatanye bw’ibihugu, gusangira ubumenyi ndetse no guhugurana. Yashimangiye ko ubufatanye ari ingenzi mu guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka ibyinshi muri byo bikunze kuba bishingiye ku ikoranabuhanga ari nabyo amasomo yahawe abofosiye bakuru yagarutseho.

Yasabye abasoje amasomo kuzakoresha ubumenyi bahawe bagakaragaza umusaruro mu bihugu byabo,  bakemura ibibazo by’umutekano bihari muri iki gihe ndetse no mu bihe bizaza.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda  Prof. Philip Cotton yasabye abarangije amasomo kwitegura imbogamizi ziri imbere abakangurira gukomeza  kwiga,  nk’urufunguzo rwo kubasha gusoza inshingano zabo.



Yagize ati  “Gukora cyane, ubumuntu  no gukunda abo mushinzwe gukorera bizabageza ku rundi rwego mu buzima bwanyu.”

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yavuze ko amasomo aba ateguye ku buryo uyasoje aba afite ubushobozi mu miyoborere, ubunyamwuga mu by’umutekano ndetse abasha kumva neza no gusobanura ibijyanye n’amahoro n’amakimbirane.

Yagize ati   “Amasomo bahabwa atuma bashobora kugira ubumenyi no gukora biri ku rwego rwiza akanabongerera ubushobozi bwo kuba bakwagura ibitekerezo mu mutekano.”

CP Bizimungu yakomeje avuga ko ishuri ryashoboye gutanga  ibyari bikenewe byose mu myigire n’ubwo hagiye habaho imbogamizi zaturutse kuri Koronavirusi . Yashimye ikinyabupfura cyaranze abanyeshuri  mu gihe basabwaga kubahiriza amabwiriza mashya yari ajyanye n’umutekano aho batagombaga kurenga imbago z’ishuri mu gihe cy’amasomo.