Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Buruhukiro mu kagari ka Kizimyamuriro yafashe Sengiyaremye Silas, Twagirayezu Anastase na Ruberandinda Frederick. Aba bose bafatiwe mu buhumekero bw'ishyamba rya Nyungwe barimo gutemamo ibiti byo kubazamo imbaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yari amaze iminsi atangwa n’abaturage bavuga ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya mu karere k’ubuhumekero bwa Pariki ya Nyungwe ku gice cyegereye akagari ka Kizimyamuriro bagatemamo ibiti.
CIP Twajamahoro yagize ati “Tukimara kumenya ayo makuru twahise dutegura igikorwa cyo gufata bariya bantu, mu rukerera rwa tariki 11 Gicurasi nibwo bariya batatu bafashwe bafatanwa ingiga z’ibiti bari bamaze gutema. Abapolisi bagiye no ngo zabo basangayo imbaho bari barabaje mu biti batemaga muri ubwo buhumekero bw'ishyamba.”
CIP Twajamahoro yongeye gukangurira abaturage cyane cyane abaturiye kariya karere k’ubuhumekero bw'ishyamba rya Nyungwe kwirinda kujya gutema ibiti birimo cyangwa urundi rusobe rw’ibinyabuzima kuko usibye no kuba bihanirwa n’amategeko bahahurira n’ibindi bibazo.
Ati “Abaturage duhora tubabuza kujya hariya hantu kuko duhora tubaburira ko abashinzwe umutekano aribo bonyine bemerewe kurijyamo. Kwangiza amashyamba ya Leta bihanirwa n’amategeko ariko bashobora kuzahuriramo n’inyamanswa zikabarya.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo akomeza avuga ko atari ubwa mbere hafatwa abantu bangiza ririya shyamba haba ku gice gikora ku karere ka Nyamagabe ndetse no mu tundi turere dukora kuri ririya shyamba. Avuga ko ibikorwa byo gufata abaryangiza bitazigera bihagarara ndetse anakangurira abaturage kudahishira umuntu wese baziho kwangiza amashyamba ya leta.
Yakomeje avuga ko bitoroshye kuba wamenya ubuso bumaze kwangirika bitewe n’uko abajyamo badatema ahantu hamwe ngo harangire ahubwo bagenda batema igiti kimwe bagasimbuka bagatema ahandi.
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Musebeya bakorerwa idosiye.
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).