Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police HC itangiye shampiyona ya 2020 itsinda Nyakabanda HC

Mu mukino ufungura shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’amaboko uy'umwaka wa 2020 , Police Handball Club yatsinze ikipe ya Nyakabanda Handball Club ibitego  33 kuri 19.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare ubera mu kigo cy’urubyiruko kiri mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge( Maison des Jeunes Kimisagara).

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa tanu, Police HC yatangiye ubona ko irusha cyane  ikipe ya Nyakabanda HC  kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ifite ibitego 16 Ku icyenda bya Nyakabanda HC.

Nyuma y’akaruhuko amakipe yombi yagarutse mu kibuga, ikipe ya  Nyakabanda HC ikomeza kugerageza kwishyura ikipe ya Police HC kuko yashoboye gutsinda ibitego 10 muri icyo gice cya kabiri ariko biba iby’ubusa kuko iminota 60 yose y’umukino yarangiye Police HC itsinze ibitego 33 ku bitego 19.

Ku ruhande rw’ikipe ya Police HC abasore nka Hagenima Fidele, CPL  Habimana Jean Baptiste na Tuyishime Zacharie nibo bigaragaje cyane muri uyu mukino kuko buri umwe yatsinze ibitego  Bitanu  (5) naho Tuyishime Zachalie atsinda ibitego Bine(4).

Umutoza w’ikipe ya Police HC, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana avuga ko iyi ntsinzi ari intangiriro nziza ya shampiyona   ariko agashimira cyane ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’abakunzi b’ikipe kuko bamaze kuba benshi.

Yagize ati:  “ Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda butwitaho bukaduha buri kimwe cyose twifuza, turashimira abakinnyi bafite ishyaka ryo guhesha ishema Polisi y’igihugu umunsi ku wundi, tutibagiwe n’abafana kuko tumaze kugira benshi bakunda ikipe  kandi bayishyigikira.”

Twabibutsa ko muri iyi shampiyona y’umwaka wa 2020 ikipe ya Police HC iri mu itsinda ryo mu ntara y’Amajyepfo aho iri kumwe n’amakipe nka ES Kigoma, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye) , Munyove HC yo mu karere ka Rusizi na Nyakabanda HC yo mu mujyi wa Kigali.

Umukino utaha wa Shampiyona ku ikipe ya Police HC uzaba tariki ya 29 Gashyantare 2020  aho iyi kipe  izakina n’ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Kigoma(ES Kigoma).

Itsinda rya kabiri ryo mu gice cy’Iburasirazuba rigizwe n’amakipe nka APR HC, Gicumbi HC, ADEGI Gituza, UR Rukara na ES Kabarondo.

Ikipe ya Police HC twabibutsa ko ariyo yari yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwkaka ushize wa 2019, naho tariki ya 02 Gashyantare 2020 ikaba yatwaye igikombe kitiriwei intwari z’igihugu nyuma yo gutsinda ikipe ya APR HC ku mukino wa nyuma.