“Gukora kinyamwuga nibyo bizatuma tugera kubyo twifuza” IGP Munyuza
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabwiye abapolisi ko gukora kinyamwuga ari inkingi ya mwamba ituma bakomeza kugera ku ntego zabo zo gutuma igihugu gihora kiza ku isonga mu bihugu bifite umutekano. Inkuru irambuye
Abadepite basuye ishami rya Polisi rishinzwe gutabara abari mu kaga no kurwanya inkongi
Ubwo bari bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bakiriwe n’umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega. Yabanje kubaha ishusho rusange y’aho iri shami rya Polisi ryavuye kuva ryashingwa mu mwaka wa 2002 n’aho rigeze ubu mu mwaka wa 2020. Inkuru irambuye
Hasohotse iteka rishya rya Minisitiri rishyiraho ibiciro byo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abaturwanda batunze ibinyabiziga ko ibiciro byo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byahindutse nk’uko bigaragara k’ umugereka w’iteka rya minisitiri n° 001/20/MINICOM ryo ku wa 13/02/2020 rishyiraho igiciro ntarengwa cyo kugenzura imiterere y’ikinyabiziga kandi ibyo biciro bigahita byubahirizwa. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14796&cHash=48bee6f2e2c7f115343ab78d5c461bb8Inkuru irambuye
Polisi yagaragaje abayiyitiriraga bakambura abaturage
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare Polisi y’u Rwanda yagaragaje abagabo Batatu bagendaga bavuga ko ari abapolisi bakambura abaturage bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga. Inkuru irambuye
Rubavu: Polisi yagaruje ibikoresho by’abanyamahanga byari byibwe
Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020 ku manywa i saa saba nibwo ba mukerarugendo bari mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi berekeza ku mupaka uzwi nka Petite Barière bibwe amafaranga n’ibikoresho bitandukanye bari bafite mu modoka yabo. Ubujura bwakorewe umudage witwa Gabriele Czmok - Hahk arikumwe na bagenzi be babiri n’abanya-Uganda babiri. Inkuru irambuye
Gasabo: Abaturage bakanguriwe kubahiriza uburenganzira bw’abana no kurwanya ibyaha
Mu mugoroba w’ababyeyi wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Gashyantare mu midugudu yose uko ari 481 igize akarere ka Gasabo, ababyeyi bitabiriye uyu mugoroba basabwe kurwanya no kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye, gukumira ihohoterwa ribakorerwa ndetse no gukumira ibindi byaha bidindiza iterambere ry’umuryango bikanahungabanya umutekano w’abaturage muri rusange. Inkuru irambuye
Musanze: Polisi yafashe litiro zirenga ibihumbi 12 z’inzoga zitemewe
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage bo mu karere ka Musanze kureka kunywa, gucuruza no gukora inzoga zitemewe. Ubukangurambaga bwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare nyuma y’aho muri aka karere mu murenge wa Nkotsi hafatiwe litiro 12, 950 z’inzoga zitemewe, zafatanwe abantu Bane(4) aribo Nsanzimana Protais, Bizimana Protais, Niyimenya François na Mukamukama Estheria bose bakaba bengaga bakanacuruza izi nzoga. Inkuru irambuye
Iburengerazuba: Polisi n’abafatanyabikorwa bayo batangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abana gukunda ishuri
Polisi y’u Rwanda ifatanye na bimwe mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Ngororero na Karongi batangiye ubukangurambaga bugamije gukangurira ababyeyi n’abana kureka ikintu cyose gituma abana bata ishuri kuko muri iki gihe ishuri ariryo murage w’abana. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14784&cHash=860e442b4a7bafd822e8b2c77c375d1cInkuru irambuye