Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Igitego cya Mico Justin cyatumye Police FC ikomeza kuza mu myanya y'imbere muri shampiyona

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yari igeze ku munsi wa 18. Police FC yari yakinnye na Gicumbi FC umukino urangira Police FC icyuye amanota atatu kubera igitego cya Mico Justin.    

Iki gitego Mico yagitsinze ku munota wa 70 ku mupira mwiza yari yahawe na  Nshuti Dominique Savio bakinana muri Police FC.

Ni umukino wabereye kuri Stade Mumena. Aya manota atatu y'umukino yatumye Police FC ifata umwanya wa Gatatu n’amanota 37 ikaba ikurikiye Rayon Sports, Ubu  Police FC  irarushwa amanota atanu na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

Police FC uyu mukino yawutsinze idafite umukinnyi wayo Ndayishimiye Antoine Dominique umaze kuyitsindira ibitego birindwi muri iyi shampiyona y’umwaka wa 2019-2020, ntabwo yari ifite kandi Uwimbabazi Jean Paul, aba bombi bafite ikibazo cy'imvune.

Biteganyijwe ko Ndayishimiye na Uwimbabazi bazamara hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu badakina.

Umunyamabanga wa Police FC akaba n’umuvugizi wayo Chief Inspector of Police (CIP) Maurice Karangwa yagize ati: “Kubura kwa Ndayishimiye na Uwimbabazi mu ikipe harimo icyuho muri ibi byumweru bazamara hanze y’ikibuga badakina.”

Yakomeje avuga ko Kapiteni w’ikipe ya Police FC, Nsabimana Aimable ndetse n’umukinyi wo hagati Musa Omar bafite amakarita y’umuhondo  bakaba nabo batazakina umukino utaha.

Ikipe ya Police FC biteganyijwe ko muri izi mpera z’icyumweru izahura na Rayon Sports mu mukino ufungura irushwana ry’igikombe kitiriwe Intwari z'igihugu, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali.

Igikombe cy’Intwari gikinwa n’amakipe ane aba yarabaye aya mbere muri shampiyona iheruka.  Ayo makipe azakinira iki gikombe uyu mwaka akaba ari APR FC , Rayon Sports, Mukura VS na Police FC.