Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ambasaderi wa Repubulika ya Czech mu Rwanda yagiranye ibiganiro na IGP Dan Munyuza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye ambasaderi w’igihugu cya Repubulika ya Czech mu Rwanda, Martin Klepetko. Ni uruzinduko rw’akazi yagiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ndetse n’inzego za Polisi z’ibi bihugu, cyane cyane hibandwa ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
IGP Munyuza yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu  mu bijyanye n’umutekano ari ingenzi, ashimangira ko hakenewe uburyo bw’ ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse na Polisi y’igihugu cya Repubulika ya Czech binyuze mu kubaka ubushobozi ndetse n’amahugurwa.

Ambasaderi Martin Klepetko yavuze ko yishimiye ibiganiro yagiranye n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, anavuga ko igihugu cye ahagarariye mu Rwanda cyiteguye gufatanya n’u Rwanda mu bintu bitandukanye cyane cyane mu mutekano.

Yagize ati: “Guhura kwanjye n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda byari bikenewe kandi byatanze umusaruro, igihugu cya Repubulika ya Czech cyiteguye gukorana n’inshuti zacu z’abanyarwanda mu bintu bitandukanye harimo umutekano no kurwanya iterabwoba. Turabifuriza amahirwe mu mirimo itandukanye kandi y’ingirakamaro mukora.”

Twabibutsa ko uru ruzinduko rwa ambasaderi w’igihugu cya Repubulika ya Czech mu Rwanda ruje rukurikirana n'urwa Ambasaderi w’igihugu cy’Ubutaliyani mu Rwanda, Massimilliano Mazzanti, nawe yari yasuye Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2020.

Imikoranire myiza na Polisi z’ibindi bihugu ni bimwe mu bintu by’ingenzi Polisi y’u Rwanda ishyira imbere. Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye arenga 30 hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izo mu bindi bihugu ndetse n’andi masezerano agera ku 10 Polisi y’u Rwanda ihuriramo n’ibindi bihugu (Imiryango y’ubufatanye ihuza za Polisi z’ibihugu).

Kuva Polisi y’u Rwanda yashingwa mu mwaka wa 2000,  yagiye mu miryango ihuza Polisi z’ibihugu bitandukanye twavuga nk’umuryango uhuza Polisi mpuzamahanga (Interpol), EAPCCO, IACP, EASF, RECSA, EAC-NCIP ndetse Polisi y’u Rwanda ikaba inatanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahari umutekano muke.