Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Urubyiruko rw’abakorebushake rwasabwe kutirara rugakomeza guharanira icyateza imbere u Rwanda n’abarutuye

Ibi babisabwe kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2020 ubwo bari mu ihuriro ngaruka mwaka aho uru rubyiruko ruba rwaturutse mu mpande zose z’igihugu bagahura n’abayobozi bakaganira. Iri huriro ry’umunsi umwe ryabaye ku nshuro ya kane, ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’umutekano mu gihugu, General Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Edouard Bamporiki, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'igihugu Murenzi Abdallah n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

Urubyiruko rugera ku 1,500 nirwo rwari ruteraniye i Rusororo mu karere Gasabo ahazwi nko ku Intare Conference Arena. Uru rubyiruko rw'abakorerabushake rwaturutse mu turere twose tw'igihugu no muri Kaminuza y'u Rwanda bakaba bagizwe na Komite nyobozi guhera ku rwego rw'igihugu kugeza ku rwego rw'umudugudu. Ku geza ubu mu gihugu hose habarirwa urubyiruko rwabakorerabushake mu kurwanya ibyaha rungana n'ibihumbi 380  (380,000).

Atangiza iri huriro, Minisitiri Gen. Nyamvumba yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake uburyo badahwema gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi vuba ndetse n'uruhare bagira mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage nko kububakira abaturage uturima tw'igikoni, gusana no kubakira amazu abatishoboye n'ibindi bikorwa bitandukanye.

Yababwiye ko u Rwanda kugeza ubu rufite umutekano ndetse n'ibyaha bigenda bigabanuka ku buryo bugaragara ariko bisaba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo ibyiza byagezweho bitazasubira inyuma.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka.

Yagize ati: "Kuba dufite umutekano ntibivuze ko tugomba kwicara, turasabwa gucunga umutekano no gukumira ibyaha dushyize hamwe kugira ngo tutazasubira inyuma. Dufite inzego z'umutekano zifite ubushake n'ubushobozi ndetse namwe nk'urubyiruko mbaraga z'igihugu. Turasabwa rero gukomeza gukorera hamwe, dukomeze kubaka ubushobozi bw'igihugu dukumira ibyaha bitaraba."

Minisitiri Gen. Nyamvumba yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha biri mu mirongo migari tugenderaho yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda. Yakomeje abwira urubyiruko ko u Rwanda rwabohowe n'abiganjemo urubyiruko kubera kurukunda no kurwitangira, abasaba kugera ikirenge mucya bakuru babo.

Yagize ati:  "Igihugu cyabohowe n'urubyiruko nkamwe. Urwo rubyiruko rwarangwaga n'umuco wo gukunda igihugu, kwitanga n’ubunyangamugayo. Niyo mpamvu urwo rubyiruko rugomba kutubera urugero kandi bikaba isoko y'umuco wo gukunda igihugu no kukitangira."

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki yavuze ko urubyiruko arirwo musingi w'impinduka n'iterambere ry'igihugu kuko icyo rwiyemeje rugikora kandi rukakigeraho vuba.

Yagize ati:  “Kuva na kera na kare urubyiruko nirwo igihugu cyubakiraho kuko ruba rufite imbaraga zo gukora. Murasabwa gukoresha imbaraga zanyu mu gihe cyanyu mukumira ibyaha muharanira umutekano kugira ngo ibikorwa byanyu bizage bihora byibukwa. "

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Edouard Bamporiki.

Yibukije urubyiruko ko kuba intwari bihera mu bikorwa by'umuntu agenda akora byiza kandi akabikora atarindiriye imyaka runaka, abagaragariza ko ubwitange n'ubutwari urubyiruko rwabohoye igihugu rwagaragaje bakwiye kubyigiraho bakagera ikirenge mu cyabo bubaka igihugu. Ibyo bakora byose bakabikora bashingiye ku muco no gukurikiza inama nziza bagirwa n’abayobozi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake yashyizweho umukono mu mwaka wa 2015.  Uyu munsi mu gihugu hose urubyiruko rw'abakorerabushake rukaba rugera ku bihumbi 380 (380,000).

IGP Dan Munyuza yashimye ibikorwa bitandukanye uru rubyiruko rugenda rufatanyamo na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza.

Ati: "Uru rubyiruko rugira uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage nko kubaka inzu z'abatishoboye, gukora imihanda y'imigenderano, gutera amashyamba, gushishikariza abaturage imirire myiza bubaka uturima tw'igikoni n’ibindi bitandukanye.”

Yakomeje yizeza urubyiruko ko Polisi yiteguye gukomeza kubashyigikira mu kubongerera ubumenyi no kongera umubare w'abakorerabushake mu rwego rwo gukomeza gukumira ibyaha bitaraba.

Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'igihugu Murenzi Abdallah yashimiye ubufatanye bafitanye na Polisi y'u Rwanda mu gukumira ibyaha hagamijwe kwimakaza umutekano.

Yagize ati:  "Umutekano niwo nkingi ya mwamba, natwe nk'urubyiruko twumvise tugize inyota yo gutera ikirenge mu cy'inzego z'umutekano duharanira kwimakaza umutekano dukumira n'ibyaha bitaraba ndetse no mu bindi bikorwa biteza imbere abanyarwanda n’igihugu muri rusange."

Murenzi yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2019 uru rubyiruko rw’abakorerabushake bubatse uturima tw'igikoni ibihumbi 134,811, ubwiherero 1,923, amazu 391 ndetse banakoze umuhanda ureshya na kirometero 701 n'ibindi.



Yasoje yizeza Polisi n'igihugu muri rusange ko batazigera bihanganira cyangwa baha umwanya uwo ariwe wese washaka guhungabanya ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Iri huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryasojwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Anastase Shyaka aho yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’ibyo bamaze kugeza ku banyarwanda, abasaba kutirara kuko urugendo rugikomeza.

Ati:  “Mwakoze byinshi byiza byahinduye ubuzima bwa benshi. Ariko ntabwo turagera aho twifuza, urugendo ruracyakomeje ntakwirara twongere imbaraga cyane cyane mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, inda ziterwa abangavu n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Urubyiruko nk’icyiciro cy’abanyarwanda bihariye 60%, Minisitiri Shyaka yabasabye kuba umusemburo w'impinduka mu iterambere ry'igihugu, bagakomeza kurinda ubusugire bw'igihugu baharanira kurinda no kubungabunga iterambere igihugu cyagezeho.