Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Polisi yafashe uwacuruzaga amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba yafashe uwitwa Habarurema Jean de Dieu w’imyaka 26, yafatanwe ibiro 28 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko uyu musore yafashwe mu gitondo cyo ku itariki ya 22 Mutarama ubwo yari ateze imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Umuturage wari ufite amakuru ko Habarurema afite amabuye y’agaciro mu gikapu niwe wahise atanga amakuru arafatwa.

Yagize ati:  “Umwe mu baturage ba hariya Kagitumba niwe waduhaye amakuru atubwira ko hari umugenzi uteze imodoka ufite amabuye y’agaciro mu gikapu. Habarurema yahise afatwa abapolisi basanga koko mu gikapu yari afite harimo umufuka urimo amabuye y’agaciro ibiro 28.”

Habarurema amaze gufatwa yavuze ko ayo mabuye yari ayakuye mu gihugu cy’abaturanyi agiye kuyacuruza mu mujyi wa Kigali ahitwa mu Nzove. Yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Matimba kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

CIP Twizeyimana yakomeje yibutsa abantu ko ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba ababikora n’ababitekereza kubireka.

Ati:  “Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwa magendu butuma haba igihombo ku bucuruzi bw’aya mabuye bwemewe n’amategeko. Bariya ba magendu bayacuruza ku giciro gito kuko baba batatanze imisoro ku gihugu, bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse no kubashoramari babaje baje gukorera ubwo bucuruzi mu Rwanda.”

Yashimiye umuturage watanze amakuru ndetse asaba n’abandi banyarwanda kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo hakumirwe ubwo bucuruzi butemewe.

Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko:  Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.