Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yongeye kuburira abiyitirira inzego badakorera bagamije kwambura abaturage, ndetse n’abatanga ruswa

Ubu butumwa Polisi y’u Rwanda yongeye kubugeza ku baturarwanda nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama mu bice bitandukanye by’igihugu hafatiwe abantu bane(4) biyitiriye inzego z’umutekano bakambura abaturage, abandi bafatwa bagerageza guha ruswa inzego z’umutekano.

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve hafatiwe uwitwa Nshimiyimana Charles ufite imyaka 32, uyu yafashwe nyuma yo gushuka umuturage amubwira ko ari umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Muhoza, amubwira ko namuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200(200,000frw) azamufungurira umugabo we ufingiye gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muturage yohereje amafaranga kuri nomero ya telefoni yari yahawe na Nshimiyimana ariko ahita abimenyesha Polisi ikurikiranaye isanga ya mafaranga yagiye kuri nomero ya telefoni y’umugore wa Nshimiyimana w’iyise umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Muhoza. Nshimiyimana yahise afatwa ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Muhoza.

Mu ijoro rya tariki ya 21 Mutarama saa tanu z’ijoro Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Nyirikiraro Claude w’imyaka 33, uyu yafashwe yafunze umuhanda mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge yambura abaturage amafaranga akanabakubita avuga ko ari umupolisi abandi akababwira ko akorana na Polisi y’u Rwanda.

Abaturage batabaje Polisi ihita iza imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cye. Abaturage bo mu murenge wa Kimisagara bavuga ko uwo mugabo atari ubwa mbere ko ahubwo ahora yambura abaturage yiyita ukora mu nzego z’umutekano.

Mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe uwitwa Dusabimana Viateur ufite imyaka 40, yafashwe arimo kwaka umuturage ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 (30,000frw). Yayamwakaga amubwira ko azamuvuganira mu buyobozi ntibazamusenyere inzu yari yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mbere yo gutanga ayo mafaranga, uwo muturage yahise mbere atanga amakuru Dusabimana afatirwa mu cyuho yakira iyo ruswa.

Ni mu gihe nanone kuri uyu wa kabiri ubwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu kazi bafashe uwitwa Ndayisaba Janvier w’imyaka 44 atwaye Moto nta byangombwa byayo afite  birimo n’uruhushya rwo kuiyitwara. Abanye ko afashwe yasabye abo bapolisi kubaha ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 (15,000frw) kugira ngo batamuca amande. Abapolisi bahise bamushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kuri sitasiyo ya Ndora.

Aba bantu uko ari bane(4) bafashwe umunsi umwe  tariki ya 21 Mutarama 2020, bafashwe nyuma y’aho mu minsi ishize mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye hagiye hafatwa abandi abantu bagendaga biyitirira inzego z’umutekano bakambura cyangwa bagashuka abaturage mu bundi buryo bakabambura amafaranga yabo babizeza ibitangaza.

Aha niho umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissinoner of Police(CP) John Bosco Kabera ahera akangurira abanyarwanda kwirinda ababashuka babizeza ibitangaza bakabatwara imitungo yabo.

Yagize ati:  “Bene aba bantu  bakunze kugaragara hirya no hino mu gihugu, bagenda bashuka abandi  bagamije kubarira amafaranga,babikora mu buryo butandukanye, hari abiyitirira inzego z’umutekano bakabizeza kubaha serivisi, hari ababeshya ko  bazabahuza n’ibigo bitanga akazi. Turagira ngo abantu batazongera kugwa mu mutego nk’uw’abantu nk’aba. Icyo dusaba abaturage ni ukujya babanza bagashishoza ndetse bagatanga amakuru, ariko n’abantu bari muri ubu bwambuzi  turabasaba kubuvamo kuko birahanirwa n’amategeko.”

CP Kabera yakomeje yibutsa abaturarwanda ko serivisi za Polisi zitangirwa ubuntu, abasaba kutazagira umuntu ubaka amafaranga ababwira ko ari umupolisi ushaka kubaha serivisi runaka.  Yakomeje abasaba kwirinda gutanga ruswa yaba bafatiwe mu makosa cyangwa se hari serivisi bashaka.

Ati:  “Niba ufatiwe mu makosa jya ureka hakurikizwe amategeko kuko nujya gushaka gutanga ruswa ibyaha bizaba byiyongereye uhanwe bikomeye. Ikindi turasaba abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose basabwe ruswa.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo ya 174 ivuga ko  umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).