Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Batandatu bafashwe bangiza ibidukikije banacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bafashe abantu 5 bari kumwe n'umwana ufite imyaka 17 bitwikiraga ijoro bakajya gucukurama amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Abafashwe ni uwitwa  Nzirabatinya Rusanganwa w’imyaka 38, Nshimiyimana Philemon w’imyaka 22, Nshimiyimana Eric ufite imyaka 25, Mubaraka Nuru w’imyaka 19 na Barayagwiza Evariste w’imyaka 27.

Aba bose bafatiwe mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro, akagari ka Nyamyumba, bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2020.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Alexis Rugigana avuga ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze nabo bayahawe n’abaturage.

Yagize ati:  “Abaturage bo muri kariya kagari ka Nyamyumba nibo batanze amakuru bavuga ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya mu bikorwa by’ubukucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti kandi batabifitiye uburenganzira.”

CIP Rugigana avuga ko inzego z’umutekano zikimara kumenya aya makuru zahise zitabara zijya kureba, nibwo zafashe bariya bantu uko ari 6,  usibye gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, aba bantu bangizaga ibidukikije ndetse n’ibikorwaremezo biri aho bacukuraga.

 Ati:  “Twasanze aho bacukuraga barangije imirima n’amashyamba by’abaturage, twasanze kandi hari aho bacukuye basenya imihanda ihuza abaturage mu tugari ndetse hari n’inkingi z’amashanyarazi barimbuye, imigezi bayujujemo itaka barimo kuyungurura ayo mabuye y’agaciro. Ibi byose ni ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yibukije abaturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko buhungabanya ubukungu bw’igihugu kuko bitesha agaciro ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. Yanabagaragarije ko buriya bucukuzi bashobora kubuhuriramo n’impanuka bakaba bagwirwa n’ibirombe bagapfa cyangwa bakahakura ubumuga.

Mu mirenge ya Masoro, Murambi, Ntarabana na Cyinzuzi yose yo mu karere ka Rulindo hakunze kugaragaramo impanuka ziturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, tariki ya 15 Mutarama umuturage witwa Ndolimana Abdoni wo muri uyu murenge wa Masoro yagwiriwe n’ikirombe arapfa, yari yagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo bariya bantu bakumirwe hakiri kare. Abafashwe bose uko ari batandatu bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Murambi.

Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko:  Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ni mugihe itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 n’iya 59 zivuga ko bibujijwe kwangiza ibidukikije ndetse iyo umuntu abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).