Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Umuturage yafatanwe udupfunyika turenga 700 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage

Uwitwa Mpayimana Valens w’imyaka 41 ukomoka mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi niwe Polisi y’u Rwanda yafatanye urumogi udupfunyika 767 yari agiye gucuruza mu baturage. Yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko uyu mugabo Mpayimana yafashwe n’abapolisi ubwo yari arimo kwakira urwo rumogi yarazaniwe n’undi muntu wacitse inzego z’umutekano akaba arimo gushakishwa.

Yagize ati: “Uyu Mpayimana yari asanzwe atwara abagenzi kuri moto (umumotari) mu mujyi wa Kigali nk’uko abyiyemerera, ngo nyuma yaje kubireka ajya mu bikorwa byo gucuruza urumogi, avuga ko hari abantu barumukuriraga mu karere ka Muhanga bakarumuzanira mu karere ka Ruhango ari nabwo yafashwe barumuzaniye.”

Mpayimana yemera ko iki gikorwa cyo gucuruza urumogi akimazemo iminsi, akaba ngo yaruranguraga ku muturage wo mu karere ka Muhanga witwa Bosco nawe ngo akaba yarukuraga mu turere twa Kirehe, Burera na Gicumbi. Ni mugihe Mpayimana we avuga ko uru rumogi yarucuruzaga mu turere twa Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyanza na Bugesera.

CIP Twajamahoro yibukije abacuruza, abakwirakwiza n’abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’abandi bakora ibyaha bitandukanye ko nta mwanya bafite mu gihugu ko iminsi yabo ibariye ku ntoki ndetse ko ababikora bazi ko bihishe amaherezo bazafatwa.

Ati:  “Mpayimana yaretse akazi ko gutwara abagenzi kuri moto kari kamutunze kakamutungira n’umuryango kandi kakamuhesha amahoro ahitamo kujya gucuruza ibiyobyabwenge none arafashwe kandi ibyo yakoze byose bigiye kumuhombana. Ubu agiye gucibwa amande, afungwe moto yamutungaga igatunga n’umuryango we nayo ifungwe, ibi byose bibe igihombo kuri we, umuryango we, n’igihugu muri rusange.”

Aha umuvugizi akaba ariho yahereye yibutsa abaturage ko bakwiye gukora ibikorwa byemewe n’amategeko bitazabagiraho ingaruka. Yanibukije abaturage muri rusange kujya batangira amakuru ku gihe y’uwo baketseho ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka k’umuryango nyarwanda.

Mpayjimana Valens yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha sitasiyo ya Ruhango ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.