Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Abagize impuzamatorero y’Abaporotesitanti mu Rwanda bakiranye urugwiro Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020 amatorero agize impuzamatore ya Giporotesitanti mu Rwanda (CPR) yagejejweho ubutumwa bugamije gukangurira abayoboke bayo gukoresha neza umuhanda birinda impanaku.

Abayobozi batandukanye muri Polisi y'u Rwanda bashyikirije abayobozi n’abakristu b'amatorero y'abaporotesitanti mu Rwanda ubutumwa bwa Gerayo Amahuru bugamije gukangurira abaturarwanda gukumira no kwirinda impanuka.



Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera wifatanyije n'abakirisitu bo mu itorero rya ADEPR Remera mu karere ka Gasabo  yabasabye kwirinda uburangare igihe bakoresha umuhanda kuko butera ibyago byo gukora impanuka.

Yagize ati: "Ibintu 80% bitera impanuka byakwirindwa. Uburangare bw'abakoresha umuhanda nibwo bufite uruhare runini mu gutera impanuka, abakoresha umuhanda baramutse babwirinze impanuka zagabanuka ku buryo buri wese yaba yizeye ko nafata urugendo agera iyo ajya amahoro, akagaruka ayandi."



Umuvugizi w'itorere rya ADEPR mu Rwanda Rev Pasiteri Ephrem Karuranga yavuze ko bishimiye kwakira ubu butumwa kandi bazabwamamaza bukagera kuri buri wese usengera muri iri torero kandi bakamusaba kubuzirikana.

Yagize ati: "Ubu butumwa bwa Gerayo Amahoro Polisi yatugejejeho buradushimishije kandi tubijeje ko tuzabwamamaza bugakwira hose ku buryo abakirisitu bose bazabumenya kandi tukabasaba no kubwubahiriza.”



Rev Pasiteri Karuranga yanasabye abakirisitu b’iri torero kwita ku bana babo babarinda icyabahungabanyiriza ubuzima cyaba impanuka cyangwa irindi hohohoterwa.

Ati: “Hari ababyeyi bohereza abana mu nyigisho zo ku cyumweru bakizana bonyine, ntibikwiye kuko bashobora gukinira mu muhanda imodoka zikabagonga cyangwa hakaba hari n’undi mugizi wa nabi wabahohotera baza cyangwa bava ku rusengero. Tugerageze tumenye aho abana bari n’uwo bari kumwe aho kubohereza ngo dutegereze ko bagaruka gusa.”



Polisi y’u Rwanda kandi yanagarutse ku bundi bukangurambaga bwitwa “Rengera Umwana” iteganya gutangiza mu minsi iri imbere bugamije gukumira no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abana.

Abakirisitu b’itorero rya ADEPR basabwe kwita ku bana babo ndetse bakubahiriza uburengenzira bwabo kugira ngo bakomeze kugira imibereho myiza  kuko ariyo izabafasha kubaka ejo hazaza habo n’ah’igihugu.

Gerayo Amahoro yakiranywe urugwiro muri AEBR

Kuri iki cyumweru kandi ishyirahamwe ry’amatorere ya Ababatisita mu Rwanda (AEBR-Association des Eglises Baptistes au Rwanda) nayo yagejejwemo ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Umuyobozi wa AEBR Bishop Ndagijimana Emmanuel yabwiye abakristu ko ubu bukangurambaga atari ubwa Polisi ahubwo ari ubw’abantu bose, bakwiye kubugira ubwabo.


Yagize ati: “Twaba tujya gusenga, ku isoko, mu kazi n’ahandi hose tujya dukora urugendo, tugomba kubahiriza ubu butumwa bwa Gerayo Amahoro kuko nitwe n’imiryango yacu bufitiye akamaro. Niyo mpamvu ubu butumwa Polisi idushyikirije dukwiye kubugira ubwacu kandi tukaba n’abavugizi bo kubugeza ku bandi kugira ngo twese dufatanye kwirinda no gukumira impanuka.”


Ni mu gihe ku ruhande rw’itorero ry’abangirikani mu Rwanda nabo bakiriye ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, aho umuyobozi wa Katederari ya Saint Etienne, Pasiteri Diallo Runezerwa yavuze ko ibyo kurengera ubuzima Polisi y’u Rwanda yigisha bihuye n’imyemerere yabo.



Ati: “Tugomba kurengera ubuzima bwacu tuburinda icyabuhugabanya. Ubuzima turengera ni ubwacu kandi nibyo buri munsi duhora tubibashishikariza kuko mutabaye bazima ntimwaba muri hano. Kugira ngo n’ubutaha tuzongere guhurira aha, ni uko twirinda impanuka n’ikindi cyatubera inzitizi yo kunezerwa.”
Aya matorero yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibintu bishobora guhunganya ubuzima n’imibereho y’umwana, bavuga ko bazagira uruhare runini mu bukangurambaga bwa Regera Umwana, basaba buri muturarwanda kurengera umwana kuko ariwe Rwanda rw’ejo.



Polisi y’u Rwanda ikangurira abakoresha umuhanda kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka kandi bakubahiriza ibyapa n’ibimenyezo byo mu muhanda ndetse n’amabwiriza n’inama bahabwa n’abapolisi kuko byose biba bigamije kurinda ibyago bishobora kugera  ku bakoresha umuhanda.

Ubu bukangurambaga bwa Gerayo amahoro Polisi y’u Rwanda yakoreye mu mpuzamatorero y’abaporotesitanti mu Rwabda bubaye nyuma y’aho ku cyumweru gishize tariki ya 12 Mutarama bwari bwareye muri Kiliziya gaturika mu Rwanda.