Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

“Gukomeza ubunyamwuga n’ikinyabupfura nibyo bizabafasha kurushaho gukora neza akazi mushinzwe” Minisitiri Gen. Nyamvumba

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Gen. Patrick Nyamvumba ubwo yatangizaga inama nkuru ya Polisi yahuje abayobozi ba Polisi batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu aho bakorera mu mashami yayo, yabibukije ko ubunyamwuga n'ikinyabupfura ari byo bigomba gukomeza kuranga buri mupolisi  wese kugira ngo inshingano zo kurinda umutekano w'abantu n'ibyabo zikomeze kugerwaho. Ni inama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza, ibera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Minisitiri Gen. Patrick Nyamvumba yabwiye abapolisi ko bagomba guhesha igihugu isura nziza nk’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.

Yagize ati: “Mu rwego rwo kurushaho gukora neza akazi mushinzwe no kugeza serivisi nzinza mubo mushinzwe gucungira umutekano, mukwiye kuba urugero rwiza murwanya ikibi cyose cyahesha isura mbi Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange, ikindi kandi mugakumira ibyaha bitaraba.”

Yavuze ko Polisi yonyine ubwayo itabasha kubera hose icya rimwe, avuga ko  kugira ngo umutekano ugerweho bisaba ubufatanye  n’abaturage   ndetse n’izindi nzego  zitandukanye binyuze mu guhanahana amakuru.
 
Minisitiri Gen. Nyamvumba yanavuze ko inzego zizakomeza gufatanya  mu gushakira hamwe ibisubizo n'ingamba zo kubaka igipolisi cy’umwuga  hagamijwe kwimakaza umutekano usesuye ku banyarwanda n'abaturarwanda bose.

Yagarutse no kw’ikoranabuhanga avuga ko ikoranabuhanga ryakomeza gutezwa imbere kugira ngo serivisi nyinshi abaturage bajye bazikemurirwa bitagombeye ko bahura n’umupolisi.

Umuyobozi  Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagaragaje ko  intego nyamukuru y’inama nkuru ya Polisi  ari ugusuzumira hamwe aho Polisi ivuye, aho igeze, n’aho igana ndetse no kurebera hamwe imirongo migari yo gukomeza kuyiteza imbere.

Yagize ati:  “Inama nkuru ya Polisi nirwo rubuga rugari muri Polisi y’u Rwanda ruganirirwamo imirongo migari yo guteza imbere ubunyamwuga hagamijwe kurushaho gukangurira abapolisi gukomeza imikorere myiza munshingano zayo zo kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.” 

IGP  Munyuza  yagaragaje ko n’ubwo  hari byinshi byagezweho mu kubungabunga umutekano hagikenewe imbaraga mu gukumira ibyaha  birimo nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ihohotera rikorerwa abana.

Yagize ati: “Hari ibyaha bimwe na bimwe byagabanutse binyuze mu bukangurambaga butandukanye, kandi ibyo byose byagezweho ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego. Ariko hari n’ibindi  byaha bikigaragara birimo nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ihohotera rikorerwa abana. Kugira ngo rero tubikumire birasaba ubufatanye n’abaturage hagatangwa amakuru y’ababigiramo uruhare kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera”

Umuyobozi mukuru wa Polisi yavuze ko zimwe mu ngamba Polisi ifite harimo gukomeza kongerera abapolisi ubumenyi n'ubushobozi, guteza imbere imikoranire myiza n'abaturage no kongera ibikorwaremezo n'ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.