Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police HC niyo izahura na APR HC ku mukino wa nyuma mu marushanwa ya ECAHF

Kuva tariki ya 03 Ukuboza 2019 mu Rwanda harimo kubera amarushanwa y’umukino w’amaboko (Handball) u Rwanda ruhagarariwe n’ikipe ya Police HC, APR HC na Gicumbi HC. Ni amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ECAHF).

Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza nibwo ikipe ya Police y’u Rwanda (Police HC) yabonye tike yo kuzakina umukino wa nyuma (Final) nyuma yo gutsinda amakipe bari bahanganye ariyo Nyuki HC yo mu kirwa cya Zanzibar muri Tanzania ndetse na Gicumbi HC yo mu karere ka Gicumbi.

Umukino wahuje Police HC na Nyuki HC wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 04 Ukuboza warangiye Police HC itsinze ibitego 42 kuri 32 bya Nyuki HC. Kuri uyu wa Kane hakurikiyeho umukino wahuje Police HC na Gicumbi zose zo mu Rwanda, umukino urangira Police HC itsinze Gicumbi ibitego 25 kuri 22. Iyi ntsinzi yahesheje ikipe ya Police HC kuzakina umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe aho izahura na APR HC iherutse gutsinda    Police HC ibitego 38 kuri 37.

Inspector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana arashimira abakinnyi be umurava n’ishyaka bagaragaza  muri iri rushanwa, avuga ko intsinzi bayigezeho nyuma yo kubona amakosa bakoze mu mukino ubanza bakinnye na APR HC bakawutsindwa, ubu bakaba barayakosoye.

Yagize ati: “Umukino ubanza twahuye na APR HC, wari umukino ukomeye, yadutsinze iturusha igitego kimwe gusa, amakosa twakoze muri uwo mukino twarayakosoye bituma imikino ikurikiraho tuyitsinda.”

Yashimiye abakinnyi abereye umutoza kuba bataraciwe intege n’umukino ubanza w’irushanwa batsinzwe ahubwo bagakomeza kurangwa n’ishyaka risanzwe ribaranga mu marushanwa bitabira.

Yaboneyeho gushimira  abakunzi  n’abayobozi b’ikipe ya Police HC  uburyo bayiba hafi bakayishyigikira, abasaba kuzaza ari benshi bakayiba hafi mu mukino wa nyuma uzaba tariki ya 07 Ukuboza aho izaba ikina nanone na APR HC.

Yagize ati: “Turashimira abakunzi ba Police HC n’abayobozi bayo uburyo baba hafi y’ikipe yabo ariko tukabasaba kuzaza ari benshi kuwa Gatandatu ubwo tuzaba dukina umukino wa nyuma na APR HC.”

Umutoza avuga ko usibye Nkengurutse Brax ufite ikibazo ku rutoki ubu arimo kwitabwaho n’abaganga, abandi bakinnyi nta kibazo bafite biteguye gukina umukino wa nyuma.

Twabibutsa ko Police HC yaherukaga gutwara iri rushanwa mu mwaka wa 2015. Icyo gihe u Rwanda  nabwo rukaba arirwo rwari rwaryakiriye, irushanwa riheruka ryari ryatwawe na Polisi yo mugihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) ariko uyu mwaka iyi kipe ntiyitabiriye irushanwa.

Muri uyu mwaka wa 2019 ikipe ya Police HC yegukanye ibikombe bitanu byose harimo icyo yatsindiye muri Gashyantare kitiriwe intwari z’igihugu, muri Nyakanga yegukana igikombe cya Shampiyona, muri Kanama yegukana igikombe cy’igihugu, muri uko kwezi nano yegukana igikombe cy’amarushanwa ahuza Polisi zo mu karere k’iburasirazuba (EAPCCO) igikuye mu gihugu cya Kenya, mu Ukwakira itwara  igikombe cy’irushanwa rya  Handball ikinirwa ku mucanga.