Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Airtel-Rwanda na Polisi mu bufatanye bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda mu minsi isoza umwaka

Polisi y’u Rwanda na Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda Airtel-Rwanda batangiye ubufatanye muri gahunda  yo kurwanya impanuka zo mu muhanda binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.  Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukuboza nibwo hatangijwe ku mugaragaro ubu bufatanye hirya no hino mu bigo abagenzi bategeramo imodoka(Gare), ku rwego rw’igihugu umuhango watangirijwe muri gare ya Nyabugogo  ahari hateraniye abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, Airtel-Rwanda, RURA, Abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi  n’abaturage batandukanye.

Ubwo hatangizwaga ubu bufatanye, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yongeye gukangurira abagenzi kumenya uburenganzira bwabo ntibemerere abashoferi kubatwara nk’abatwaye imizigo. Yanabakanguriye kumenya uko bakoresha umuhanda igihe barimo kuwugendamo n’amaguru.

Yagize ati: “Niba uteze imodoka ntukemerere  abashoferi ko bagutwara uko bishakiye, muzirikane ko ubuzima  ari bwo shingiro rya byose. Ntimukemerere ababatwara barengeje umuvuduko, abagenda barangariye kuri telefoni cyangwa batwara basinze. Niba muvuye mu modoka mugenda n’amaguru mujye mugendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda  kandi nimujya kwambuka umuhanda mubanze murebe ibumoso n’iburyo ko nta kinyabiziga kigiye guhita, mwambuke  mutarangariye kuri telefoni kandi mwambuke mwihuta mutiruka.”

CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abanyarwanda kwirinda impanuka ariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka hari umwihariko kuko mu bihe byatambutse hakunze kujya hagaragara impanuka nyinshi.

Ati: “Duhora dukangurira abanyarwanda kwirinda impanuka ariko muri iyi minsi  mikuru ni umwihariko, mwishime ariko mwitwara neza mwirinda icyateza impanuka. Muzirinde gutwara mwanyoye inzoga zirenze ibimpimo cyangwa ngo abantu barangarire ku matelefoni barimo gukoresha umuhanda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasoje ashimira abafatanyabikorwa barimo gukora na Polisi y’u Rwanda mu rugendo rwo kurandura impanuka zo mu muhanda mu Rwanda, yashimiye itangazamakuru, ibigo by’itumanaho n’abanyarwanda muri rusange uburyo bakomeje gusakaza gahunda ya Gerayo Amahoro hirya no hino mu gihugu.

Amit Chawla, umuyobozi mukuru wa Airtel-Rwanda yavuze ko ubusanzwe akangurira abanyarwanda kuvugira kuri telefoni nta mpungenge ariko ubu arabakangurira  ko kizira kuvugira cyangwa kurangarira kuri telefoni utwaye ikinyabiziga cyangwa urimo gukoresha umuhanda mu bundi buryo.

Ati:  “Abantu twifuriza ubuzima bwiza ni abakiriya bacu nka Airtel, kugera iyo bajya amahoro nibyo bya mbere. Ubusanzwe mbasaba guhora muvuga kuko haje Airtel, ariko ubu ndagira ngo mbabwire ko kizira kuvugira kuri telefoni cyangwa kuyirangariraho murimo gukoresha umuhanda, ndabwira abakoresha umuhanda bose, abashoferi ndetse n’abanyamaguru.”   

Amit Chawla yavuze ko yishimiye ukuntu imibare igaragaza ko mu Rwanda impanuka zo mu muhanda  zigabanuka ku buryo bugaragara, ashimangira ko Airtel-Rwanda itewe ishema no gufatanya na Polisi y’u Rwanda muri gahunda yo kurwanya izo mpanuka  zikazagera ku bipimo bya zero.

Nkusi Godfrey, umwe mubari bahagarariye ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange yavuze ko nk’ibigo bitwara abagenzi baticaye ngo gahunda bayiharire Polisi y’u Rwanda kuko nabo bagira amahugurwa baha abashoferi bakabakangurira uko bagomba kwitwara ntibateze impanuka mu muhanda.

Gahunda ya Gerayo Amahoro igeze mu cyumweru cya 30 mu byumweru 52 igomba kuzamara, imibare iragaragaza ko kuva ubu bukangurambaga  bwatangira impanuka zagabanutse kugeza ku  gipimo cya 27%.  Abanyarwanda bakangurirwa kujya batanga amakuru bifashishije imirongo ya telefoni ya Polisi nka 112,113, 0788311155, 0788311112, 0788311110.