Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: Abaturage bakanguriwe kwirinda ibyaha bikorerwa mu mazi n’uburobyi budakurikije amategeko

Ubu butumwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke ibutanze nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Ukuboza abapolisi bafatiye umwe mu bantu bakoraga uburobyi butemewe n’amategeko ndetse n’imitego  bakoresha izwi ku izina rya kaningiri.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko ibi byabereye ku  kiyaga cya Kivu  mu murenge wa Gihombo  biturutse ku makuru yari yatanzwe n’abaturage ko  hari abantu bitwikira ijoro bakajya kuroba amafi n’isambaza mu buryo butemewe n’amategeko bakagerekaho no gukoresha imitego itemewe izwi ku izina rya Kaningiri.

Yagize ati: “Abarobyi bakorera muri aka gace ndetse n’abaturage bahaturiye baduhaye amakuru ko hari ba Rushimusi bitwikira ijoro bakajya kuroba mu buryo butemewe n’amategeko, Polisi ihakorera ifatanyije n’ubuyobozi bw’uwo murenge bategura  igikorwa cyo kujya kubafata.”

Akomeza avuga ko bagiye mu rukerera mu masaha ya saa kumi banyura ku irondo ribabwira ko uwitwa Ndagijimana yari kurara irondo ariko ataje yohereje urimurarira niko kujya iwe basanga yavuye ku kivu  kuroba, anemera  ko yohereje umurarira irondo akajya kuroba nijoro bitemewe n’amategeko.

CIP Kayigi  avuga ko Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abaturage baturiye ibiyaga  cyane cyane abarobyi gukoresha amazi neza bakirinda ibyaha biyakorerwamo  birimo kwambutsa ibicuruzwa bya magendu n’ibiyobyabwenge, kwangiza ibidukikije, gukoresha abana mu mirimo y’uburobyi n’ibindi bitandukanye.

Yagize ati:  “Ni kenshi abaturage begereye ibiyaga tubakangurira kwirinda no kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi, abenshi babikora nijoro bihishe bikaba byatuma bakora impanuka bakahasiga ubuzima. Hari abakoresha imitego itemewe(Kaningiri) bakica amafi akiri mato, hari abanyuzamo ibicuruzwa bya magendu ndetse n’abakoresha abana mu burobyi n’ibindi bitandukanye.”
 
Yakomeje avuga ko umwuga w’uburobyi ukorwa n’abantu babyemerewe  bari mu mashyirahamwe kandi nabo bakabikora mu buryo bukurikije amategeko, abaturage bafite amasambu n’ibindi bikorwa ku nkengero z’ibiyaga basabwa gusiga metero 50 uvuye ku kiyaga mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biba mu mazi.