Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Musanze: Abaturage barasabwa kurwanya amakimbirane mu miryango bakihutira gutanga amakuru

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, kuri uyu wa 02 Ukuboza bakoranye inama y’umutekano n’abaturage b’utugari twa Mubago ko mu murenge wa Nkotsi, akagari ka Cyogo ko mu murenge wa Muko, Mbizi ko mu murenge wa Kimonyi n’aka Nyagisozi ko mu murenge wa Busogo babasaba kurwanya amakimbira yo mu ngo n’ibindi byaha no kujya batangira amakuru ku gihe.

Iyi nama yabereye mu murenge wa Nkotsi mu kagari ka Mubago,ibaye nyuma y'iminsi mike umugabo witwa Singirankabo Edouard yishe umugore we Nirere Alphonsine bari barashakanye byemewe n'amategeko batuye mu Mudugudu wa Karuyege, akagari ka Cyogo, umurenge wa Muko. Urupfu rwa Nyakwigendera rwabaye mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira kuwa 25 Ugushyingo, intandaro y’uru rupfu ikaba ngo yaratewe n’amakimbirane aba bombi bari bafitanye, dore ko Nyakwigendera yari yaraharitswe.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w'akarere ka Musanze Madamu  Nuwumuremyi Jeannine ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Gaspard Rwegeranya, umuyobozi wa RIB muri aka karere Murenzi Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Muko, Madamu Mukasine Helene, inama  yari  yitabiriwe n’abaturage babarirwa hagiti ya 2000-2500.

Atangiza inama, Umuyobozi w’akarere ka Musanze yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera, akomeza asaba abaturage kwirinda ibyaha bitandukanye bibakururira ubwicanyi, gufungwa n'ibindi.

Yagize ati: “Birababaje biteye n’agahinda kuba abantu bagirana ibibazo bakagera n’aho umwe yica undi kandi hari ubuyobozi bakwitabaza bukabafasha gukemura ibibazo byabo kabone n’ubwo byaba bikomeye gute. Turakangurira abantu kwirinda no kurwanya amakimbirane no kwihutira kugeza ku buyobozi ibibazo baba bafite kugira ngo bibafashe kubikemura.”

Meya yabwiye abaturage ko umuryango uhoramo amakimbirane udashobora gutera imbere kuko utajya ujya inama kucyo ugiye gukora buri wese agakora ibye bibangamiye uwo bashakanye, bikanagira kandi n’ingaruka ku bana babyaye.

SP Rwegeranya yagarutse ku mutekano wahungabanye bitewe n'amakimbirane yo mu miryango no kudatanga amakuru ku gihe, aho yavuze ko iyo uyu muryango uza gutanga amakuru ku gihe cyangwa n’abaturanyi babo bakavuga ko batabanye neza bitari kugera aho Nirere yicwa n’uwo bashakanye.

Yagize ati:  “Nk’uko abaturanyi b’uyu muryango babibwiye Polisi, bavuga ko uyu muryango wari ufitanye abana babiri, umugabo yaje gushaka undi mugore aramuharika ariko ngo agakomeza kujya murugo rwa Nyakwigendera guteza amahane. Amakimbirane ngo yiyongereye tariki ya 9 Werurwe uyu mwaka, ubwo mukeba wa Nyakwigendera  ngo ibinyomoro yari yarahinze byangirikaga umugabo we agahita amubwira ko azamwica.”

Yavuze ko icyaha cy'ubwicanyi cyakozwe cyakoranywe ubugome bukabije, cyane ko ngo yari yaragiteguye ariko agaruka cyane ku buryo abaturage batatanze amakuru icyaha kitaraba kuko bari bazi ko muri uyu muryango harimo amakimbirane ndetse n'igihe icyaha cyabaye bagahisha amakuru kandi bahishira abanyabyaha.

Yasoje abasaba kwirinda ubufatanyacyaha no kurwanya ibyaha ibyo aribyo byose biteza umutekano muke ahubwo bakimakaza umuco wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba kuko bituma abanyabyaha bafatwa bataragera ku mugambi wabo mubisha.