Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Polisi yafashe abasore bari bibye za moto muri Kigali

Polisi y’u Rwanda iravuga ko mu ijoro rya tariki 01 Ukuboza yafashe abasore babiri bari batuye  mu mujyi wa Kigali bakahiba moto ebyiri bakajya kuzigurisha mu karere ka Kirehe mu murenge wa  Musaza ari naho bafatiwe bafite izo moto.

Abafashwe ni uwitwa  Habineza Eric ufite imyaka  25  na  Nkurunziza Lambert ufite imyaka 19, aba basore ubusanzwe bavuka mu karere ka Kirehe ariko babaga  mu mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba  Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko aba basore moto bazibye ahantu no ku bantu batandukanye, imwe bayibye umumotari  wo  mu karere ka Kicukiro mu murenge wa  Kanombe (Kabeza) indi nayo bayiba umumotari ahitwa kuri 15.

CIP Twizeyimana yagize ati: “Mu mpera z’icyumweru dusoza tariki 30 Ugushyingo  umumotari witwa Habakubana Thomas  usanzwe ari umumotari akoresha moto  yo mu bwoko  bwa  TVS  RE979D yahamagaye uwitwa Nkurunziza Lambert ngo amutize abe ayikoresha  kuko hari abayobozi yari agiye kwitaba. Agezeyo byabaye ngombwa ko atinda kugaruka, Nkurunziza nawe yahise ahamagara mugenzi we Habineza Eric bacura umugambi wo kwiba iyo moto  ngo bajye kuyigurisha mu karere ka Kirehe.”

CIP Twizeyimana avuga ko Habakunana avuye mu byo yari yagiyemo uwo munsi yashatse Nkurunziza ngo amusubize moto ye aramubura, nyamara Nkurunziza na Habineza bari bagiye kuyigurisha mu karere ka Kirehe. Mu nzira bagenda bageze ahitwa  kuri 15 naho bahiba indi moto TVS RC890X.

Ati:  “Bari mu nzira bagiye kugurisha moto ya mbere bageze kuri sitasiyo ya essence ahitwa kuri 15 bahasanga umumotari wasinziriye arimo kuruhuka baromboka basunika moto ye barayitwara bajya kuyihisha mu karere ka Rwamagana.”

Bamaze kubona ko bamaze kwiba moto ebyiri bahise bajya kuzihisha mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Musha batangira gushaka abakiriya bazigura zombi nibwo Habineza Eric yahamagaye inshuti ye iba mu karere ka Kirehe ngo imushakire umukiriya ugura moto ebyiri  ku mafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 500. Uyu wagombaga kuba umukiriya niwe watanze amakuru barafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yagize ati:  “Bamaze kubona ko bamaze kwiba moto ebyiri batangiye kuzishakira umukiriya imwe bayishakamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250, uwagombaga kuzigura niwe waciye inyuma atanga amakuru kuko imwe muri moto bashakaga kumugurisha yaje gusanga ari iya Habakubana Thomas basanzwe baziranye ukorera mu mujyi wa Kigali.”

CIP Twizeyimana yashimiye uriya muturage watanze amakuru yatumye ziriya moto zibwe mu mujyi wa Kigali zifatirwa mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigarama. Yakomeje akangurira abanyarwanda gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe, yaboneyeho gukangurira abagifite ingeso mbi yo kwiba no gukora ibindi byaha kubicikaho kuko bitazabahira.

Yagize ati: “Bariya babonye bibye moto i Kigali bagira ngo birarangiye ntabwo bazafatwa, ntibamenye ko kubera imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kurwanya ibyaha bazafatwa. Turashimira uriya muturage ku mayeri  n’ubunyangamugayo byamuranze mu gutuma dufata bariya bantu.”

Aba basore ndetse na Moto bari bibye byashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB)rukorera kuri sitasiyo ya Gatore mu karere ka Kirehe.