Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: Abagize komite za CPC’s bahuguwe ku ruhare rwabo mu mutekano w’abaturage

Mu mikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage, abaturage bahawe umwanya wo kugira uruhare mu mutekano w’igihugu. Ni muri urwo rwego mu gihugu hose haba komite z’abaturage mu kwicungira umutekano, Community Policing Committees (CPCs), izi komite zikaba zitorwa n’abaturage ubwabo.  Kuri uyu wa Gatatu  tariki ya 20 Ugushyingo abagize komite za CPCs mu karere ka Rulindo mu murenge wa Kisaro bahuye n’ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kisaro.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda hari umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi mu karere ka Rulindo, Assistant Inspector of Police (AIP) Sam Ngororano ari kumwe n’umuyobozi w’umurenge wa Kisaro, Kabayiza Arcade ni ibiganiro byari byitabiriwe  n’abagize komite za CPCs bagera ku 148.

Ikiganiro cyatanzwe na AIP Sam Ngororano cyagarutse ku kwibutsa abagize komite za CPCs uruhare rwabo mu kurwanya ikintu cyose cyateza umutekano muke mu baturage, bakabikora binyuze mu gutegura amarondo ya nijoro  kandi bagakurikirana ko yakozwe uko bikwiye ndetse agaruka no ku ikaye y’umutekano.

Yagize ati: ”Mukwiye kujya mufasha abaturage gutegura amarondo kandi mugakurikirana ko yakozwe neza, buri mudugudu ukaba ufite ikaye y’umutekano aho mwandika abashyitsi cyangwa abandi  bantu bashya baje mu mudugudu. Abaturage bakagira umuco wo kwereka abashyitsi baje kubasura hakamenyekana imyirondoro yabo.”

AIP Ngororano yakomeje asaba aba bayobozi kujya begera imiryango ikunze kurangwamo amakimbirane kugira ngo bayunge amazi atararenga inkombe, aho binaniranye babigeze ku nzego zo hejuru.

Ati: ”Muri iki gihe umugore n’umugabo baragirana ibibazo mu muryango bakabibana bikazarinda bigera aho umwe yica undi cyangwa akamumugaza. Imiryango myinshi muba muturanye mukwiye kujya muyegera mukayiganiriza byaba na ngombwa bakabiganirira mu nteko z’abaturage ariko ibibazo bigakemuka hakiri kare.”

Umuyobozi w’umurenge wa Kisaro, Kabayiza Arcade yasabaye abagize komite za CPCs kujya bakangurira abaturage kugira isuku ndetse no kurya indyo yuzuye kuko nabyo biri mu bigize umutekano w’abaturage.

Ati: ”Igihe cyose mu muryango harimo isuku nke hazahora indwara, igihe harimo abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi nta mutekano uzaba uri mu muryango. Ibi nabyo biri mu bigize umutekano w’abaturage, musabwe kubishyiramo imbaraga cyane.”

Muri iyi nama kandi abagize komite za CPCs bagaragarijwe ko ikintu cya mbere ari uguhanahana amakuru, igihe cyose hari ikintu babonye cyangwa bumvise gishobora guhungabanya umutekano bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa abayobozi ku nzego z’ibanze hakiri kare.

Abari bitabiriye amahugurwa babajije ibibazo bijyanye no kwiyungura ubumenyi mu kubungabunga umutekano w’abaturage, bahabwa ibisobanuro bibanyuze.