Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi yafashe abantu babiri bari bibye moto

Polisi y'u Rwanda ikorera mu karera ka Gasabo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo yatahuye moto abantu babiri bari bibye mu murenge wa Gatsata. Abo ni uwitwa Habaguhirwa Rashid w’imyaka 22 na Kayiranga Olivier w’imyaka 19.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko iyi moto ifite icyapa kiyiranga RD734R yafatiwe mu mudugudu wa Karuruma, akagari ka Kabuye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo ari naho aba basore bafatiwe bayifite.

CIP Umutesi yavuze ko ifatwa ryabo  n’iyi moto byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye Karuruma.

Yagize ati: “Ubwo Polisi n'inzego z'ibanze bafataga abantu batwara moto badafite ibyagombwa, abaturage bahaye amakuru Polisi  ko hari moto ihishe mu mudugudu wa karuruma. Nibwo abapolisi bahitaga bafata iyo moto ndetse na bariya basore bari bayibye”

Muri uyu mukawabu kandi hafatiwemo moto zigera kuri 17 zagendaga mu muhanda banyirazo badafite ibyangombwa, birimo uruhushya rwo gutwara, ubwishingizi, ibyangombwa by’ikinyabiziga n’ibindi.

CIP Umutesi yavuze ko izi moto zose zafashwe zajyanwe kuri sitasiyo ya Jabana kugira ngo n’aba bafite izabo zibwe bazaze kuzireba.

Yagize ati: “Muri izi moto zafashwe bikekwako haba harimo n’izindi zibwe, iperereza rirakomeza, ariko umukwabu wo gufata abakora umwuga wo gutwara moto badafite ibyangombwa uzakomeza. Ni nayo mpamvu dusaba uziko atwara adafite ibyangombwa kubicikaho kuko azafatwa agahanwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko umumotari wese nk’uko amategeko abiteganya agomba kwandikisha moto ye muri koperative akoreramo ikaba izwi na nyirayo azwi. Ni mu rwego rwo kugira ngo ni inaramuka yibwe ibone uko ikurikiranwa n’abayibye bafatwe.  Yasabye abaturage kandi kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.