Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abantu kwirinda ubucuruzi butemewe n’amategeko

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ifata bamwe mu bacuruzi b’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga binjiza mu Rwanda ibicuruzwa binyuranyije n’amategeko. Twavuga nk’abinjiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, abinjiza amavuta yo kwisiga atemewe, abinjiza ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bitandukanye ariko byose bigakorwa mu buryo bwa magendu.

Nyamara  Polisi y’u Rwanda ntihwema gukangurira abakora bene ubwo bucuruzi kubureka, ikabasaba gukora ubucuruzi bunyuze mu mucyo, bwemewe n’amategeko. Gusa iyo gukurikiza inama byananiranye Polisi nk’urwego rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko habaho gukurikirana abayarenzeho.

Ni muri urwo rwego kuva tariki ya 30 Ukwakira kugeza tariki ya 04 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego bakoze igikorwa  cyo  guhagarika bene ubwo bucuruzi butemewe ndetse no gufata ibicuruzwa bitemwe biri ku isoko ryo mu Rwanda, ndetse hanabaye igikorwa cyo kurwanya ubucuruzi bwa magendu muri rusange. Ni igikorwa ngaruka mwaka kizwi ku izina rya USALAAMA, muri uyu mwaka wa 2019 USALAAMA ikaba yari igeze ku kiciro cya Gatandatu (USALAAMA VI). Hakaba harafashe ibicuruzwa bifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 80.

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ugushyingo hatangazwaga ibyavuye muri icyo gikorwa cyahuje inzego za leta zitandukanye, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera  yavuze ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira abantu bakomeza gucuruza ibintu bitemewe mu Rwanda ndetse n’abazana ibicuruzwa mu buryo bwa magendu.

CP Kabera yavuze ko Polisi izakomeza ubukangurambaga bushishikariza abantu gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko ariko abazakomeza kwinangira ntibazihanganirwa.

Yagize ati: ”Polisi y’u Rwanda ifite imitwe ishinzwe kurwanya buriya bucuruzi bwa magendu ndetse n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda, kandi izakomeza gukorana n’izindi nzego nk’uko twakoranye muri iki gikorwa cya USALAAMA VI. Twese icyo tugamije ni ukurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse no kurwanya bimwe mu bicuruzwa byagaragaye ko bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda n’abaturarwanda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda agira inama abantu kwirinda ubucuruzi butemewe kuko buteza ibibazo bitandukanye, ari ku babukora, abagura ibyo bicuruzwa ndetse no ku gihugu muri rusange.

Ati: ”Ubucuruzi bwa magendu budindiza iterambere ry’igihugu kuko ababukora baba bahunga imisoro ya leta, hari abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge bikagira ingaruka mbi kubuzima bw’ababikoresha. Ikindi ni uko umuntu ufatiwe muri buriya bucuruzi iyo afashwe arahomba ndetse akaba yahaburira ubuzima.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza ashimira abanyarwanda bakomeza gufatanya na Polisi mu kurwanya bene ubwo bucuruzi, abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe.

Igikorwa cya USALAAMA,  uyu mwaka cyahuje inzego za leta zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), ikigo gitsura ubuziranenge, ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu n’izindi nzego zitandukanye.

Iki gikorwa kikaba cyari kigamije kurwanya ibyaha ndenga mipaka, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, icuruzwa ry’ibintu bitemewe n’amategeko, ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ubujura bw’amamodoka, ibyaha bibangamiye ibidukikije, ubujura bw’amabuye y’agaciro n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Ibiyobyabwenge, amavuta yo kwisiga atujuje ubuziranenge, amabuye y’agaciro, imyenda ya Caguwa,  amafumbire atujuje ubuziranenge n’ibiribwa, nibyo byagiye bigaragara cyane muri icyo gikorwa cya USALLAM VI. Muri rusange ibicuruzwa byafashwe mu gihe k’iminsi itandatu (6) bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 80 n’ibihumbi 157.

Amategeko ahana abantu bacuruza ibintu bitemewe harimo amwe mu mategeko u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu byo mu muryango w’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba (East African Costoms Management Act), itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gihugu, itegeko rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, itegeko rirengera ibidukikije n’andi mategeko.

Aya  mategeko ateganya ibihano bitadukanye birimo n’igifungo kigera ku myaka itanu ndetse n’ihazabu cyangwa amande atandukanye.