Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y’AMAKURU Y’INGENZI YATAMBUTSE K’URUBUGA RWA POLISI Y’U RWANDA MU CYUMWERU DUSOJE

[AMAFOTO]: Muri gahunda ya Gerayo Amahoro, Polisi na MTN batangije ubufatanye bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda

Ni muri urwo rwego kuva kuri uyu wa Kane tariki ya   07 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda na MTN –Rwanda batangije ku mugaragaro ubufatanye mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Ni  ubufatanye buzamara uku kwezi k’Ugushyingo kose. Iyi gahunda y'ubufatanye yatangirijwe  hirya no hino mu gihugu, itangirizwa  mu bigo abagenzi bategeramo imodoka(Gare), ikaba izibanda ku kurwanya impanuka zo mu muhanda by’umwihariko iziterwa n’uburangare buturuka ku gukoresha telefone. Inkuru irambuye

Uruhare rw'abaturage mu kwicungira umutekano mu kinyejana cya 21


Muri iki kinyejana cya 21 umutekano ugizwe n'ibintu bitandukanye. Ni umwuga usaba imbaraga z'umubiri ndetse n'ibitekerezo, umutekano urangwa n'inshingano nyinshi harimo n'izo wakwita izoroheje nko gufasha abana bato bajya ku mashuri uko bambakuka umuhanda, gukurikirana abanyabyaha bashobora guteza ibibazo bikomeye, gukora amarondo n'ibindi bitandukanye. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yitabiriye imyitozo ihuza inzego z’umutekano m’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba

Guhera tariki ya 07 Ugushyingo 2019  abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bagera kuri 360 batangiye ikiciro cya 12 cy’imyitozo  ikomatanyije ijyanye n’ibikorwa by’umutekano n’uko bitegurwa. Aya masomo azamara ibyumeru bibiri arimo kubera mu gihugu cya Uganda mu kigo giherereye ahitwa Jinja.  Ni amasomo azwi ku izina rya Ushirikiano Imara, afite insanganyamatsiko igira iti: ”Kwimakaza amahoro n’umutekano bihamye”. Inkuru irambuye

[AMAFOTO]: Musanze: Abapolisi basoje amasomo yo kugarura amahoro


Abapolisi b'u Rwanda 25 bitegura kujya mu butumwa bwihariye bw'umuryango w'abibumbye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ugushyingo basoje amahugurwa yaberaga mu kigo cy'amahugurwa cya gisirikare giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze. Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 21 Ukwakira 2019. Inkuru irambuye

Musanze: Polisi yakanguriye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda kugira uruhare mu mutekano


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo nibwo muri kaminuza y’u Rwanda ishami  ryigisha ibijyanye  n’ubuhinzi n’ubworozi bakiriye abanyeshuri bashya baje kwiga muri iyi kaminuza. Inkuru irambuye

Ku bufatanye na Polisi abanyeshuri bo mu ishuri rya Saint Esprit bakoze urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge


Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Roho Mutagatifu (Ecole Secondaire du Saint Esprit de Nyanza) riherereye mu karere ka Nyanza, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ugushyingo bakoze urugendo rugamije gutanga ubutumwa bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Inkuru irambuye

Rubavu: Polisi yafashe uwiyitiriraga urwego rwa leta akambura abaturage


Ku bufatanye bwa Polisi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ndetse n’abaturage bafashe umugabo wiyitiriraga urwego rw’ubugenzacyaha akaka amafaranga abacuruzi bo mu gasanteri ka Byahi gaherereye  mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu. Inkuru irambuye

[AMAFOTO] Polisi y’u Rwanda na MTN-Rwanda batangiye ubufatanye muri gahunda ya Gerayo Amahoro


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yagiranye ubufatanye na sosiyete y’itumanaho hano mu Rwanda (MTN-Rwanda), ni ubufatanye  bwo gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda kuvugira kuri telefoni, kohereza ubutumwa bugufi kimwe n’ibindi byose bikorerwa kuri telefoni mu gihe batwaye ibinyabiziga. Inkuru irambuye

Rubavu: Inzego z’umutekano zaburijemo umugambi w’abari bagiye kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu


Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano zari mu kazi  batesheje abantu bataramenyekana ibiro 75 by’urumogi bari barimo  kugerageza kubyinjiza  mu gihugu. Ni igikorwa cyabereye mu karere  ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi mu kagari ka Hehu mu mudugudu wa Humure. Inkuru irambuye

Icuruzwa ry’abantu ubucakara mu isura nshya

Icuruzwa ry’abantu ni icyorezo kibangamiye  uburenganzira bw’ibanze bwa muntu,  iki kibazo kibasiye ingeri zose z’abantu twavuga  abagore, abagabo ndetse n’abana. Iki cyaha kimaze kumenyekana nka bimwe mu byaha birimo gukaza umurego ku isi yose kikaba kigira ingaruka zikomeye ku kiremwa muntu ndetse kikanadindiza ubukungu bw’ibihugu ndetse n’umutekano wa kiremwamuntu. Inkuru irambuye

Nyuma yo gutsinda Bugesera FC, Police FC isubiye ku mwanya wa mbere
 
Ibitego bya Nshuti Dominic Savio na Mico Justin bitumye Police FC irara ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego Bibiri kuri kimwe (2-1). Inkuru irambuye