Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibigo by’amashuri by’umurenge wa Kicukiro birakangurirwa kugura ibikoresho birwanya inkongi

Mu murenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro, ku itariki ya 28 Gicurasi 2014,  ubuyobozi bw’umurenge n’ubuyobozi bwa Polisi Sitasiyo ya Kicukiro bwakoranye  inama n’abaturage b’uyu murenge, hakaba hari hanatumiwemo abayobozi b’amadini, abafite utubari n’ibigo by’amashuri.

Umuyobozi w’umurenge wa Kicukiro Niyireba Achille yakanguriye abitabiriye inama gukomeza kwicungira umutekano birinda ibiyobyabwenge,bakarushaho kuba ijisho ry’umuturanyi bakorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru aho bakeka abanyabyaha.

Yabibukije ko bagomba kugira isuku bakarushaho kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, umuganda ndetse no kugira uruhare muri gahunda ya ndi umunyarwanda.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro Assistant Inspector of Police (AIP) Fiacre Nyagatare, yavuze ko Polisi yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha, ariko ko n’abaturage nabo bakwiye kugira uruhare muri urwo rugamba, bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Yagize ati”Umutekano niryo shingiro rya byose, kuko ntacyo wageraho udafite umutekano”.

Yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko aribo bafite inshingano ya mbere  yo kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge basaba ababikoresha kubireka kuko uwabinyweye bimutera gukora ibindi byaha bitandukanye birimo urugomo, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Yasoje asaba abayobozi b’amadini abafite utubari ndetse n’ibigo by’amashuri bikorera muri uyu murenge kugira uruhare rugaragara mu kwirinda inkongi z’umuriro, abakangurira kugura ibikoresho byabugenewe bizimya inkongi z’umuriro, kugirango nibagerwaho n’icyo kibazo bazahite babikoresha mu gihe baba bategereje ubufasha bwa Polisi.