Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa: abapolisi 34 bakekwaho ibyaha bya ruswa beretswe itangazamakuru

Abapolisi 34 barimo batandatu bo ku rwego rwa ofisiye ndetse n’abandi bapolisi bato makumyabiri n’umunani bafunzwe na Polisi nyuma yo gufatirwa mu bikorwa bitandukanye bya ruswa. Guta muri yombi abo bapolisi byabaye kuva mu kwezi kwa Gicurasi kugera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, bikaba byarabereye hirya no hino mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nzeri ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yaberetse ishusho y’ikibazo cya ruswa muri Polisi ndetse n’ingamba zafashwe mu rwego rwo guca burundu icyo cyorezo.

ACP Damas Gatare yabwiye itangazamakuru ko Polisi itazihanganira na rimwe abantu barya ruswa abo aribo bose akaba ariyo mpamvu yafashe ingamba zihamye zo kuyirwanya uhereye no ku bapolisi ubwabo.

Yavuze ko abo bapolisi bagiye bafatanwa amafaranga ya ruswa ku buryo butandukanye: hari abapolisi bafatiwe mu cyuho bakira amafaranga y’abaturage bababeshya ngo batanga perimi, abandi bafashwe bakira amafaranga y’abashoferi bababwira ko babahindurira urupapuro rw’amafaranga y’amande (contreventions).  Abandi nabo ni abapolisi bafatanywe amafaranga ya bagenzi babo b’abapolisi bakaba barayabakaga bababeshya ko bazabashyira ku rutonde rw’abapolisi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu mahanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba yavuze kandi ko muri abo bapolisi bose uko ari mirongo itatu na bane, 27 bazasabirwa kwirukanwa burundu muri Polisi y’u Rwanda mu gihe abandi 4 bazahabwa ibihano byo kuba baritwaye nabi babirangiza bakagaruka mu kazi. Abandi 3 bo baracyategereje kumenya ibihano bazahabwa n’urwego rushinzwe imyitwarire muri Polisi y’u Rwanda.

Buri wese akaba asabwa gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu. Polisi ikaba izakomeza gufatanya n’izindi nzego zose kurwanya ruswa kuko idindiza iterambere ry’igihugu.

Ingingo ya 634 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda igira iti” Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone kugira icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatswe”.