Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ibihugu byo mukarere byemeje ishyirwa mubikorwa ingamba zo kubumbatira umutekano.

Ba Minisitiri b’umutekano b’u Rwanda, Uganda na Kenya n’abakuriye   inzego z’umutekano kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi bemeje imyanzuro yizwe n’itsinda ry’impuguke zaturutse mubihugu 3 byo mu muryango w’iburasira zuba aribyo u Rwanda ,Uganda na Kenya.

Abayobozi bakuru ba za Polisi z’ibihugu byombi bamaze  gusuzuma neza ibyizwe n’impuguke  bashyikirije imyanzuro ba Minisitiri  b’umutekano b’ibihugu byombi maze bemeza amasezerano y’uburyo bagomba  guhuriza hamwe imbaraga bakabumbatira amahoro n’umutekano .

Mu myanzuro bemeranyijwe harimo gufatanyiriza hamwe kurwanya iterabwoba ,kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro,kurwanya iterabwoba ,no gukemura amakimbirane.

Amasezerano ya sinywe akaba yabereye muri Grand Legacy Hotel in Kigali hagati ya Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu  Sheik Musa Fazil harelimana w’u Rwanda na mugenziwe wa Uganda Gen. Aronda Nayuakarima hamwe n’u wa Kenya  Joseph Ole Lenku.

Edouard Nduwimana Ministiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cy’u Burundi na mugenzi we wa Soudan  Minisitiri Kuol Manyang Juuk nabo bakaba baritabiriye inama mu gihe cy’ iminsi 5 nk’indorerezi.

Mubitabiriye isinywa ry’amasezerano harimo abakuru b’ingabo na Polisi z’ibihugu byo mu muryango w’iburasirazuba ,aribyo  u Rwanda ,Uganda na Kenya.

Minisitiri Harelimana yashimiye abitabiriye inama ashimira buri umwe wese wagize uruhare kugirango igikorwa kigende nzeza.

Yavuze ko amasezerano asinywe mu  mpapuro agomba kuzashyikirizwa aba Ministiri b’ubutabera b’ibihugu byombi kugirango bayemeze mu buryo bw’amategeko.

Umuyobozi muri Polisi ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Polisi y’u Rwanda Commissioner Jimmy Hodari yavuze ko amasezerano ya sinywe azafasha mu kurwanya ibyaha ndenga mipaka no gufata ababikora aho bazaba bihishe hose mu karere.

Iyi nama ikaba ya sojwe na Minisitiri w’ingabo James Kabarebe avuga ko amasezerano agomba guhita  ashyirwa mubikorwa.

Yavuze ko  bagomba kwereka abaturage b’ibihugu byombi ko bagomba kujyenda ku mudendezo nta nkomyi ndetse bakanarwanyiriza hamwe iterabwoba.

Yasoje avuga ko  ikibazo cy’umutekano umu karere aribo bagomba ku kikemurira ntagutegereza  inkunga zo hanze aho yatanze uru gero rw’u Rwanda mu 1994.