Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yegukanye amanota 3 imbere y'Amagaju FC

Kuri iki cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 nibwo hakinwaga umukino wo ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda, Police FC yakiriye Amagaju kuri stade ya Kicukiro maze iyitsinda ibitego 4-1 ari nawo mukino wa mbere Amagaju atsinzwe muri uyu mwaka.

Ni umukino watangiye bigaragara ko ikipe ya Polisi F C irusha ikipe y’Amagaju,umukino ugitangira  ku munota wa mbere nibwo umusore wa Police Fc Songa Isae yabonye igitego kihuse cyane.

Ntibyatinze kuko abasore b’ikipe ya Police bakomeje guhanahana umupira maze  ku munota wa 4 umukinnyi Amini Mwizerwa atsinda igitego cya kabiri.

Umukino wakomeje Police Fc ikomeza kotsa igitutu ikipe y’Amagaju ,ariko nayo agacishamo akagerageza gusatira.

Ku munota wa 18 ku mupira wari uturutse mu b’inyuma ba Police FC,  nibwo umusore Songa Isae nanone yatsinze igitego cya gatatu cya Police Fc barinda bajya kuruhuka igice cya mbere ari ibitego bitatu bya Police FC ku busa bw’Amagaju Fc.

Mu gice cya kabiri  nabwo Police FC yaje irusha Amagaju maze ku munota wa 53 , nanone umusore Songa yaje gutsinda igitego cya 4 ariko Amagaju ntiyacitse integer kuko nayo yakomezaga kugerageza gusatira kuko ku munota wa 75 nibwo Ndizeye Innocent w’Amagaju yaje kubona igitego kimwe rukumbi cy’Amagaju  maze umukino urinda urangira utyo ari ibitego bine bya Police FC kuri kimwe cy’Amagaju FC.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino,  umutoza wa Police FC Seninga Innocent akaba yavuze ko iyi ntsinzi yari yayiteguye kuburyo yari yizeye kwitwara neza,yashimiye abakinnyi muri rusange ndetse n 'abatoza bafatanya gutoza ikipe ya Police FC .

Kugeza kuri uyu munsi wa gatatu wa shampiyona ikipe ya Police FC irimo kwitwara neza kuko ifite amanota 6 ku 9,  aho yatsinzwe umukino ubanza,umukino wakurikiyeho igatsinda ikipe ya Mukura ibitego 2-1,kuri uyu munsi wa gatatu wa shampiona ikaba yatsinze Amagaju ibitego bine byose kuri kimwe.