Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y'intsinzi i Musanze

Police FC yatsinze Musanze FC 1- 0 Ku cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 ubwo hakinwaga umukino wo ku munsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, Police FC yakinnye n’ikipe ya Musanze FC kuri Sitade Ubworoherane , mu karere ka Musanze, iyitsinda igitego 1-0 ; bituma iyobora urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona.

Ni umukino watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka ryinshi ryo gushakisha ibitego hakiri kare. Ikipe ya Police FC yagaragazaga imbaraga nyinshi mu  gutera amashoti menshi agana mu izamu rya Musanze FC.

Ku munota wa cumi n’umunani Mico Justin yateye ishoti rikomeye kubw’amahirwe make umupira unyura ku ruhande rw’igiti cy’izamu rya Musanze FC; na yo yakinishaga imbaga nk’ikipe iri ku kibuga cyayo.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe igize amahirwe yo kwinjiza igitego kuko cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarukanye imbaraga; ndetse  ikipe ya  Police FC ikomeza kurusha ikipe ya Musanze FC ; ariko umuzamu wa Musanze akomeza gukuramo amashoti menshi ya ba rutahizamu ba Police FC. 

Nyuma yo kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso ; Biramahire Christophe yaje gutsindira  Police FC igitego cya mbere ku munota wa mirongo irindwi na gatanu. Musanze FC na yo yakomeje gushaka uko yakwishyura iki gitego ariko abinyuma ba Police FC bakomeza guhagarara neza bituma umukino  urangira ku ntsinzi ya  Police FC y’ igitego 1-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ndetse ikipe ya Police FC igahita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona by’agateganyo, Umutoza wa Police FC SENINGA Innocent aganira n’Itangazamakuru yagize ati," Amanota 3 y’uyu munsi twari tuyakeneye kugira ngo turebe ko twafata umwanya wa mbere.Ndashimira abakinnyi uburyo bitanze ,ndashimira n'abandi dukorana ndetse n’Ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda baduhora hafi."

Shampiyona ibaye isubitswe kubera abakinnyi bagiye mw’ikipe y’Igihugu. Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 9. Ikurikiwe n’amakipe atatu ari yo: AS Kigali,Rayon Sport na APR FC . Zose zinganya amanota 07.Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa ikipe ya Police FC yakira Rayon Sport FC kuri Sitade ya Kicukiro.