Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball club ikomeje kwitwara neza

Nyuma y’aho ikipe y’umukino w’intoki(Handball) itwariye igikombe cy’umunsi w’umurimo, kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicurasi yatsinze ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ibitego 56 ku 9.Uyu mukino ukaba wabereye ku kibuga cya Kimisagara.

Muri uyu mukino, Mutuyimana Gilbert wa Polisi akaba yatsinzemo ibitego 10, naho Duteteriwacu Norbert atsinda 7.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yatangaje ko iyi nsinzi bayikesha imyiteguro myiza, akaba yagize ati:” Twaje muri uyu mukino twiteguye, ubu dufashe umwanya wa mbere, kandi dufite icyizere ko igikombe cy’uyu mwaka tuzagitwara”.

Yakomeje avuga ko ingamba bafite ari ugutsinda ibitego byinshi muri buri mukino kuko nabyo bigira akamaro cyane cyane iyo amakipe anganya amanota abarwa.