Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda Irihanangiriza Abigana Amafaranga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakora icyaha cyo kwigana amafaranga, ko ari icyaha kandi gihanwa n’ amategeko y’ u Rwanda.

Uku kwihanangirizwa ku kaba kuje nyuma yuko, ejo tariki ya 14 Gashyantare, mu Murenge wa Rwezamenyo, Karere ka Nyarugenge hafatiwe umugabo afite inote za 5000, z’ amafaranga y’ amiganano. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Nyamirambo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Chief Superintendent Dismas Rutaganira, yihanangirije bikomeye, abigana amafaranga, avuga ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikomeye kugira ngo ababikora bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.

Rutaganira yagize ati, “icyaha cyo kwigana amafaranga kigira ingaruka ku bukungu bw’ igihugu, ndetse izi ngaruka zikagera ku batura Rwanda muri rusange.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda bose cyane cyane abacuruzi kujya bashishoza ku mafaranga bahabwa dore ko bashobora kwacyiramo aya mahimbano bityo bikaba byabatera igihembo.

CSP Rutaganira yasabye kandi ko buri wese yagira uruhare rwo kurwanya kiri cyaha cyane binyuze mu guha Inzego z’ umutekano ku muntu uwariwe wese waba ucyekwaho kuba yigana amafaranga cyangwa ayacuruza.