Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yanyagiye Bugesera FC ibitego 5-0 mu gikombe cy’amahoro

Ikipe ya Police FC yitwaye neza mu mukino wayihuje na Bugesera FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe, ikaba yayitsinze ibitego bitanu ku busa. Uyu mukino ukaba wari mu rwego rwo guhatanira igikombe cy’Amahoro. Umukino wabereye ku kibuga cya sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino watangiye Police FC isatira izamu rya Bugesera FC ku buryo byaje no gutanga umusaruro ku munota wa kabiri, Police FC ikaba yahise itsinda igitego cyinjijwe na Nshimiyimana Imrani. Ibintu byaje kongera gukomerana Bugesera FC kuko ku munota wa 15 n’uwa 20 rutahizamu wa Police FC Sina Jérôme yanyeganyeje inshundura z’ikipe ya Bugesera FC.

Ku munota wa 31 nanone Bugesera FC yaje guhura n’ibyago kuko Kipson Atuheire yatsindiye Police FC igitego cya kane. Igice cya mbere cyaje kurangira gutyo.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Polisi FC yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Bugesera FC maze Sina Jérôme atsinda igitego cya gatanu ku munota wa cumi. Yagitsinze kuri penaliti yateye neza cyane, nyuma y’uko ba myugariro ba Bugesera FC bakoreye ikosa umukinnyi wa Police FC Habyarimana Innocent.

Ku munota wa 31 n’umwe w’igice cya kabiri, ikipe ya Bugesera FC yabonye penaliti nyuma y’aho Mugabo Gabriel akoreye ikosa rutahizamu wa Bugesera FC. Cyakora ntacyo byaje kumarira iyi kipe kuko yatewe inyuma y’izamu bityo Bugesera FC ibura igitego cy’impozamarira.

Umukino waje kurangira gutyo Police FC itsinze Bugesera FC ibitego 5-0. Ikaba izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Umuvugizi wa Police FC CIP Jean de Dieu Mayira nyuma y’umukino yashimye uburyo abakinnyi b’ikipe ya Police FC bitwaye neza. Yakomeje avuga ko ubu iyi kipe muri rusange baba abakinnyi ubwabo, abatoza ndetse na komite bashyizemo imbaraga zishoboka ku buryo intego ari ugutwara igikombe cy’Amahoro.

Mu yindi mikino imwe n’imwe yabaye; Rayon Sport FC yatsinze Sunrise FC ibitego 5-0, APR itsinda Akagera ibitego 2-0 naho Etoile de l’Est isezerera Etincelles ku gitego 1-0.