Abakuriye inzego z’umutekana bo mu Rwanda, uganda na Kenya bateraniye i Kigali kuri uyu wa kane maze bemeza uburyo bagomba guhurizahamwe imbaraga ba bumbatira amahoro n’umutekano nkuko byizweho mu nama yahuje impuguke zibyo bihugu byombi uko ari 3 bigize umuryango w’iburasirazuba.
Impuguke mu by’umutekano z’ibihugu byombi uko ari 3 iza gisirikare, Polisi, inzego zishinzwe gucunga amagereza ,izishinzwe abinjira n’abasohoka ,n’izindi nzego zishinzwe gucunga umutekano bakaba bari bamaze iminsi bateraniye i Kigali kuva ku wa mbere bigira hamwe uburyo amasezerano yasinywe n’abakuru b’ibihugu uko ari bitatu mu kwezi kwa kabiri ku uyu mwaka yashyirwa mu bikorwa.
Muri iyinama igihugu cy’u Burundi na Soudan y’amajyepfo bikaba byari byitabiriye inama nk’indorerezi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda , Emmanuel K. Gasana yavuzeko aya masezerano ari mu rwego rwo kwihutisha umushinga woguhuza umuhora w’amajyaruguru.
Yashimiye itsinda ry’impuguke ku kazi keza zakoze n’ubwitange zagize.Yagize ati” Twese turareba imbere kandi twishimira ishyirwa mubikorwa ry’umuhora wa ruguru tubifashijwemo kandi tuyobowe n’abakuru b’ibihugu byacu.