Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere imikino

Mu muhango wo kwakira igikombe kitiriwe umunsi w’umurimo ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki (Hand Ball) yatwaye , ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite intego yo guteza imbere imikino muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko no mu gihugu hose muri rusange kuko ari kimwe mu bigaragaza ko igihugu gifite amahoro, imibereho myiza y’abaturage, n’amajyambere.

Police HBC ikaba yaratwaye igikombe cy’umunsi w’umurimo ku cyumweru nyuma yo gutsinda  ku mukino wa nyuma Gicumbi HBC ibitego 35 kuri 26. Iki gikombe batwaye kikaba ari icya 7 kuva iyi kimbe yashingwa muri Nyakanga 2012.

Muri uwo muhango, umuyobozi w’iyi kipe Kabanda Donald n’ikipe n’abakinnyi bose, bashyikirije igikombe batsindiye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana.

Mu ijambo rye, IGP Emmanuel K. Gasana yagize ati:” Twishimiye ibyo mumaze kugeraho mu myaka 12,mu nshingano zacu zo gukumira no kurwanya ibyaha, tuzakomeza gushyigikira iterambere ry’imikino turushaho gufatanya n’baturage muri byose”.

Police HBC yatwaye igikombe cya shampiyona inshuro 2, itwara igikombe cy’umunsi wo kwibohora inshuro 1, itwara icy’umunsi w’intwari inshuro 2, none inatwaye icy’umunsi w’umurimo.

Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gfasha amakipe y’umukino w’intoki wa Hand ball n’uw’amaguru(Football), kuko imikino ituma Polisi igera ku nshingano zayo zo kubungabunga amahoro n’umutekano by’abaturage.

Imikino ni kimwe mu bigaragaza ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.