Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Mu mukino wa Shampiyona Police FC yanyagiye Gicumbi FC ibitego 4-0

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda yari yakiriye ikipe ya Gicumbi mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona y’igihugu  wabereye kuri Sitade ya Kigali i  Nyamirambo,umukino warangiye Polisi FC itsinze Gicumbi FC ibitego bine byose ku busa.

Iminota mirongo ine n’itanu y’igice cya mbere yaranzwe no guhangana hagati y’amakipe yombi ndetse ikipe ya Gicumbi FC yasatiraga cyane izamu rya Polisi FC ishaka kuyitsinda ibitego ariko umunyezamu wa Polisi ayibera ibamba.

Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi aganya ubusa ku busa, ariko mu gice cya kabiri cy’umukino Polisi FC yagarutse ubona ko hari byinshi yakosoye isatira izamu rya Gicumbi FC.

Ntibyatinze kuko ahagana nko ku munota wa 60 ikipe ya Polisi yabonye igitego cyayo cya mbere ku ishoti ryari ritewe n’umukinnyi wayo Mushimiyimana Muhamed.

Mushimiyimana yari afunguye amazamu kuko nyuma y’iminota 3 gusa , rutahizamu wa Polisi FC Songa Issaie yahise atsinda igitego cya kabiri.

Ntibyatinze  nyuma y’imitnota umunani Songa Issaie nanone yatsindiye ikipe ye ya Polisi igitego cya Gatatu.

Umukino ugana ku musozo nko mu minota 80 umusore witwa Hakizimana Kevin  yaje gutsinda igitego cya Kane cy’agashinguracumu,amakipe yombi atandukana ari ibitego bine bya Polisi FC ku busa bwa Gicumbi FC.

Ubusanzwe ikipe ya Polisi FC yari ku mwanya wa Gatanu wa shampiyona n’amanota 28 kuko iheruka kunganya na Espoir FC y’I Rusizi, ubu ikaba igize amanota 31 iri inyuma ya Kiyovu SC ifite amanota 33.

Umukino ukurikiraho Polisi FC izakina n’ikipe y’Amagaju,ni umukino uteganyijwe kuzaba tariki 07 Werurwe 2019.