Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano usesuye indorerezi za EAC zaje mu matora y’abadepite

Mu rwego rwo kwimakaza demokarasi mu karere,  Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’iBurasirazuba (EAC) bwohereje  itsinda ry’ indorerezi 36 mu matora y’Abatepite ateganyijwe mu Rwanda tariki ya 16 Nzeri, rikaba ritazanywe no gukurikirana amatora gusa, ahubwo ryiteze no gukurikirana imyiteguro yayo mu gihe gisigaye ngo ayo matora abe.

Mu biganiro barimo guhabwa n’abayobozi batandukanye b’igihugu aho bateraniye muri Hoteli Lemigo, uyu munsi tariki ya 11 Nzeri,bahawe ikiganiro na Polisi y’u Rwanda, aho Polisi y’u Rwanda yabagaragarije uko yiteguye kuzacunga umutekano mu gihe cy’amatora.

Mu kiganiro bagejejweho n’imuvugizi wa Polisi  y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yababwiye ko ubundi mu nshingano nyinshi za Polisi y’u Rwanda, iy’ibanze ari gucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo, bityo mu gihe cy’amatora, Polisi y’u Rwanda ikazubahiriza iyo nshingano, ikora iby’isabwa n’itegeko  ntaho ibogamiye kuko Polisi ari iy’abanyarwanda bose, yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu,  n’ibindi.

Yakomeje abasobanurira ko Polisi y’u Rwanda izacunga umutekano w’umuntu wese uzaba yitabiriye amatora, yaba utora, utorwa ndetse n’indorerezi.

Yababwiye kandi ko muri ibi bihe by’amatora, Polisi y’u Rwanda ikorana umunsi ku munsi na Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), Minisiteri y’ingabo, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu(NISS) ndetse na sosiyete sivile, mu rwego rwo kureba uko amatora yazagenda neza.

ACP Damas Gatare yabasobanuriye kandi uruhare rwa Polisi mbere, mu gihe na nyuma y’amatora, aho yababwiye ko Polisi icyo ikora mbere na mbere ari ugukumira ko hari icyahungabanya umutekano w’abatora, igaherekeza abatoresha ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu matora, ikarinda ibyumba by’amatora, ikareba ko ku byumba by’amatora  hari ukwishyira ukizana kw’abatora n’indorerezi, byose hagamijwe kurinda umutekano w’abatora, abahagarariye amatora, indorerezi n’abiyamamaza.

ACP Damas Gatare yasoje yizeza indorerezi  z’Umuryango wa Afurika y’iBurasirazuba (EAC) umutekano usesuye mu gihe cy’amatora nk’uko bisanzwe mu Rwanda, kuko Polisi y’u Rwanda ihora iri maso mu guhangana n’icyawuhungabanya, abifuriza kuzagubwa neza mu Rwanda, no kuzagira akazi keza.

Icyo kiganiro cyari cyanitabiriwe na Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege ,akaba ari umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID), na Assistant Commissioner of Police (ACP) Elissa Kabera ushinzwe ubufatanye n’ububanyi n’amahanga muri Polisi y’u Rwanda.