Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda n’akarere ka Gasabo bateye inkunga abatwara amagare

Abatwara amagare bo mu murenge wa Kimironko, akagari ka Kibagabaga umudugudu wa Kamahinda bagiranye inama n’umuyobozi wa Polisi y’u     Rwanda Inspector General of Police  Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo bwana  Willy Ndizeye bagirana ibiganiro n’urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe ry’abatwara amagare ryitwa “ Imbaraga z’igihugu kandi zubaka.” Maze babatera inkunga ya moto 5.

Ibiganiro bikaba byaribanze ku kwiteza imbere n’umutekano, imwe muri gahunda Polisi y’u Rwanda yihaye yo gufasha abanyarwanda kwivana mubukene aho usanga ifasha muri gahunda zitandukanye nka girinka,kurwanya nyakatsi ,umuganda n’izindi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana yasobanuriye abatwara amagare ko umutekano ariwo nkingi y’iterambere ko nta mutekano nta terambere ryabaho. Abasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima bityo bikabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo gufungwa mugihe bakoze ibyaha.

Ikinndi kandi yashishikarije urwo rubyiruko kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabagusha mu mitego y’umwanzi, abasaba kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe babonye  ikintu cyose cyahungabanya umutekano.  

IGP Gasana yabasabye kwirinda ibihuha maze abemerera inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda  izabafasha mu gukomeza kwiteza imbere.
 Umuyobozi w’akarere ka Gasabo yabashishikarije gukora bivuye inyuma kugirango biteze imbere  no gukomeza gukorana na neza n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha.

Thatien Rwakibibi wari witabiriye inama  yashimiye abayobozi uburyo bakomeje kubafasha ndetse anabashimira inkunga babahaye, nabo bakaba biyemeje kureka gukorera mukajagari , bakajya kandi bicungira umutekano batangira amakuru ku gihe ajyanye n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano, ndetse bakirinda ibiyobyabwenge.