Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyarugenge:Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara za moto kubahiriza amategeko y’umuhanda

Kuwa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi  mu murenge wa Kivugiza , akarere ka Nyarugenge abatwara za moto bibumbiye mwishyirahamwe COTAMONYA rikorera Nyabugogo bagiranye inama n’abayobozi babo barikumwe nushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri ako karere.

Intego nyamukuru y’inama ikaba yari kubakangurira kubahiriza amategeko y’umuhanda no kureba aho bageze biteza imbere.

Abdul Ntaganzwa umuyobozi w’ishyirahamwe rya COTAMONYA yakanguriye abatwara moto bakorera muri nyarugenge gukomeza kunoza umwuga wabo birinda gukora amakosa nubwo mu mujyi wa Kigali abatwara za moto bamwe batubahiriza amategeko y’umuhanda.

Assistant Inspector of Police Aimable Ntagwabira ushinzwe guhuza  Polisi n’abaturage yabibukije akamaro k’umutekano ababwirako ari inshingano zaburi wese mu kubungabunga umutekano n’ibidukikije kuko ariryo shingiro ry’amajyambere.

Yababibukije ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda umuvuduko, ubusinzi, kurangara batwaye ndetse no kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge. Yababwiye ko bakwiye kujya bahana hana amakuru kuko ari ingenzi mugihe babonye abatwara batubahiriza amategeko y’umuhanda cyangwa bafite umuvuduko ukabije kuko byabafasha kurwanya no gukumira impanuka nyinshi zikorwa n’ibinyabizi.

AIP Ntagwabira yabasabye kwirinda gukorera mu kajagari kuko nako kari mu biteza impanuka nyishi zibera mu muhanda.

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’abanyamuryango bangana 155 mugihe abagize ishyirahamwe bose ari 187.