Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Akarere ka Nyarugenge kasabye abakora ubucuruzi bw’akajagari kugana amasoko yabugenewe

Mu nama y’umutekano y’akarere ka Nyarugenge yateranye Kuwa 27 Gicurasi 2014 ikabera  mu cyumba cy’inama cy’akarere, abayitabiriye bavuze ko muri rusange mu karere ka Nyarugenge nta kibazo cy’umutekano mucye gihari, bashimira abaturage uruhare bagira mu kuwubungabunga, ariko banasaba bamwe na bamwe bagikora ubucuruzi bwo mu muhanda kubwirinda, banasaba abanyerondo gukomeza gukora akazi kabo neza.

Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, ikaba yari yanitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi n’ingabo mu karere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Nyarugenge.

Muri iyo nama, Mukasonga yasabye abayobozi b’imirenge gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwicungira umutekano barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho.

Mukasonga yasabye kandi aba bayobozi kunoza imikorere y’umuganda, kuko akenshi usanga mu mirenge imwe nimwe igize akarere, ku munsi w’umuganda rusange hari abatawitabira bavuga ko baturutse ahandi, abayobozi bakaba basabwe gufatanya na Polisi n’ingabo kugirango buri wese yitabire umuganda.

Yakomeje asaba abayobozi b’imirenge imwe n’imwe igaragaramo imyubakire y’akajagari, abasaba gukomeza kubwira  inzego z’ibanze  zikegera abaturage,  zikabashishikariza kurwanya iyo myubakire.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge, Chief Superintendent of Police (CSP) Dismas Rutaganira, yavuze ko mu karere  ka Nyarugenge hari umutekano, ababwira ko mu muri rusange muri uku kwezi ibyaha byagabanutse, bikaba byaratewe n’imikwabu Polisi yakoze kandi ko mu rwego rwo kuwubungabunga, bazakomeza kuyikora ngo bakumire banarwanya ibyaha.

CSP Rutaganira yakomeje asaba aba bayobozi gukangurira abaturage babo gufasha Polisi gufata abagizi ba nabi, dore ko baba babazi neza kuko baba ari abaturanyi babo.

Yasoje asaba aba bayobozi kwegera abakora ubucuruzi bw’akajagari bukiboneka muri aka karere, bashishikariza ababukora  kubureka bakagana amasoko bubakiwe hirya no hino, kuko aribwo bakora neza ibikorwa byabo mu mutuzo ndetse bakiteza imbere.