Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yanganyije na KCCA

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ya Police FC yo mu Rwanda  na KCCA yo muri Uganda, warangiye amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri. Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 11 Nzeli . Ibitego bya Police FC byagiyemo mu gice cya mbere n’icya kabiri. Police FC niyo yabanje gufungura amazamu mu gice cya mbere aho rutahizamu wayo Habyarimana Innocent yashyiragamo igitego ku munota wa 38 amaze gucenga ba myugariro ba KCCA maze agashyiramo igitego cya mbere.

Ntibyatinze kuko igice cya mbere kiri hafi kurangira, ikipe ya KCCA yaje gushyiramo igitego cyo kwishyura maze igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse mu kibuga asatirana maze KCCA ishyiramo igitego cya kabiri nyuma y’umunota umwe gusa amakipe yombi yinjiye mu kibuga. Cyakora ntibyatinze kuko ku munota wa 56 Police FC yaje kwishyura icyo gitego gitsinzwe na rutahizamu Sebanani Emmanuel Crespo.

Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Umukino wahuje Police FC na KCCA wari mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izatangira mu kwezi kwa Nzeli 2013.