Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club ifite intego nshya muri uyu mwaka w’imikino

Ikipe y’umukino w’intoki Police HBC ngo ifite intego n’imigambi  bishya mu ntangiro z’umwaka w’imikino wa 2018  ugiye gutangira, ukaba usanzwe ukinwamo amarushanwa agera kuri atanu.

Ibi byavugiwe mu kiganiro abakinnyi n’abatoza ba Police HBC bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda  kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Mutarama , ku cyicaro gikuru cyayo  cyiri ku Kacyiru.

Aganira n’abagize Police HBC,  Assistant Commissioner of Police(ACP)   Balthelemy Rugwizangoga uyobora ishami rishinzwe imicungire y’abakozi muri Polisi y’u Rwanda  wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yabasabye ko bafata imigambi mishya muri uyu mwaka w’imikino  nyuma y’aho ushize batashoboye gutwara igikombe cya shampiyona kuko babaye aba kabiri.

ACP  Rugwizangoga  yagize ati:” Police HBC  ni ikipe y’intsinzi , n’abayikinira bagomba kurangwa n’ishyaka riganisha ku ntsinzi, nicyo musabwa kandi bizagerwaho.”

Yakomeje ababwira ko ubuyobozi ahagarariye  bushima akazi Police HBC ikora ariko bunayisaba gushyiramo imbaraga muri uyu mwaka hakaboneka ibindi bikombe; aha ACP  Rugwizangoga  yagize ati:” Mu mwaka ubanziriza ushize, mwatwaye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, ni uwo muvuduko dushaka ko mugenderaho kandi  inkunga y’ubuyobozi irahari”

Ibi Police HBC yabibwiwe mu gihe yitegura gutangira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari  kizakinwa ku italiki ya 3 n’iya 4 Gashyantare; wanabaye umwanya kandi wo kwereka ubuyobozi abakinnyi batatu bashya Police HBC yungutse.

Abo bakinnyi ni Rwamanywa Viateur, Murwanashyaka Emmanuel  na Nshimiyimana Alexis, bakaba  bazafatanya na bagenzi babo gushyira mu bikorwa umuhigo ikipe yose yihaye wo gutwara ibindi bikombe batatwaye umwaka ushize nk’uko bitangazwa n’umutoza w’iyi kipe, Senior Sgt Turatsinze Dismas.

Yagize ati:”Intego ni ugutwara ibikombe tutatwaye umwaka ushize kuko dufite inkunga y’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kandi tukagira n’amaraso mashya twongeye mu ikipe, natwe tugomba gukoresha imbaraga zose tukayigeraho.”

Mu bikombe bitanu bikinirwa mu mwaka w’imikino mu mukino wa Handball, Police HBC yari yatwaye icyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’icya Handball yo ku mucanga.

S/Sgt Turatsinze asoza yavuze ko ikipe atoza ifite intego yo kwisubiza icya shampiyona ari nacyo gikomeye kurusha ibindi kuko gituma bitabira amarushanwa mpuzamahanga, bakisubiza icy’amakipe ane aba yarabaye aya mbere ndetse n’igikombe cy’Intwari ari nacyo bagiye guheraho bakinira muri uyu mwaka.